Udukingirizo ibihumbi 280 tumaze gutangwa muri Expo imaze ibyumweru bitatu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali rirangire, Umuryango Mpuzamahanga ufasha kurwanya no gukumira agakoko gatera SIDA (AHF) watangaje ko umaze kuhatanga udukingirizo dusaga ibihumbi 281.

Udukingirizo turi gutangwa mu imurikagurisha turi muri gahunda ya AHF yo gufasha mu guhashya icyorezo cya SIDA gihitana ubuzima bwa benshi by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubwirinzi muri AHF, Nteziryayo Narcisse, yavuze ko bagiye muri Expo kugira ngo bafashe igihugu kugera ku ntego z’Umuryango w’Abibumbye zo guhashya SIDA, aho wari wiyemeje ko mu 2020 ibihugu byose bizaba bigeze kuri 90 % mu kuba abantu bazi uko bahagaze, 90 % by’abanduye bafata imiti naho 90 % by’abafata imiti batacyanduza.

Kugeza ubu izo ntego zindi u Rwanda rwazigezeho ariko ku kijyanye no kumenya uko abantu bahagaze rugeze kuri 84 %.

Nteziryayo yavuze ko ariyo mpamvu bitabiriye Expo kugira ngo bafashe benshi kwipimisha bamenye uko bahagaze kandi batange udukingirizo kugira ngo bakumire ubwandu bushya.

Yavuze ko kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020, bari bamaze gutanga muri Expo udukingirizo 281 329 n’udukoresho dufasha abantu kwipima virusi itera SIDA tungana na 1732.

Yagize ati “Kwifata ni byiza ariko aho bigeze ni uko abantu babwizwa ukuri. Umuntu akamenya ko agakingirizo ari intwaro agomba kwifashisha kugira ngo atandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Udukingirizo twari twihaye gutanga ibihumbi 250 kuko twumvaga tutazabasha kubigeraho ariko intego twihaye twarayirengeje, bigaragaza ko abantu baracyakeneye serivisi zo kwirinda SIDA cyane.”

Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo kurwanya SIDA mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Rusanganwa Léon Pierre, yavuze ko gufatanya na AHF gutanga udukingirizo no kwipimisha muri Expo, ari uko bakeneye guteza imbere ubukungu bw’igihugu bushingiye ku buzima buzira umuze.

Yavuze ko nta terambere ryagerwaho igihugu gifite abantu bahora barwaye. Ati “Kwita ku kurwanya indwara zaba izandura n’izitandura muri PSF ni iby’agaciro kuko igihe tugize ibibazo abikorera bagahitanwa n’izi ndwara cyangwa zikabazahaza, igihugu kiba kihahombera kuko ntibaba bakora.”

Umukobwa w’imyaka 21 wiga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) akaba umwe mu bipimishirije ku kibanza cya AHF muri Expo yavuze ko kumenya uko ahagaze bimufasha mu gukomeza kwirinda.

Yagize ati “Hari hashize igihe ntazi uko mpagaze, rero ndavuga nti reka nyuma y’igihe kinini nze kureba uko mpagaze. Ni byiza kumenya uko uhagaze mu buzima bwawe. Abantu batipimisha ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze si byiza. Inama nagira urubyiruko ni uko rwakwikunda, ntabwo rero wakwikunda utazi uko ubuzima bwawe buhagaze.”

Kugeza ku wa Kabiri, tariki ya 29 Ukuboza 2020, AHF yatangaje ko abantu 1935 barimo abagabo 1440 aribo bari bamaze kwitabira serivisi zayo muri Expo.

AHF yatangaje ko imaze gutanga udukingirizo dusaga ibihumbi 280
Agakingirizo ni kamwe mu buryo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .