Udukingirizo dutangwa mu Rwanda twaragabanyutse cyane mu gihe cya Guma mu Rugo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Kanama 2020 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga ufasha kurwanya no gukumira agakoko gatera SIDA (AHF), watangaje ko mu gihe abaturarwanda bari bari mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus, umubare w’udukingirizo dutangwa wagabanyutse cyane hafi kimwe cya kabiri.

Tariki 4 Gicurasi 2020, nibwo ibikorwa hirya no hino mu gihugu byasubukuwe nyuma y’iminsi 43 bari bamaze mu ngo zabo, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Umuryango AHF uvuga ko mu gihe ibikorwa bindi byari byahagaze, n’umubare w’abafata udukingirizo wagabanyutse cyane kubera ko abantu batari bemerewe kuva mu ngo.

Umuyobozi wa AHF mu Rwanda, Dr Brenda Assiimwe Kateera kuri uyu wa Kane ubwo uwo muryango watangaa ibiribwa ku babana na virusi itera SIDA batishoboye n’abafite ibibazo by’imirire mibi, yavuze ko ingaruka za coronavirus zanageze ku bikorwa by’uwo muryango, by’umwihariko kuri gahunda yo gutanga udukingirizo nk’uburyo bwo kwirinda.

AHF ifite gahunda yo gutanga udukingirizo tugera kuri miliyoni enye muri uyu mwaka. Dr Brenda avuga ko kugeza ubu bamaze gutanga utugera kuri miliyoni 1.8.

Yavuze ko ikibazo gikomeye cyabaye mu gihe cya Guma mu rugo kuko serivisi nyinshi zari zarahagaze ntibabone uko bakomeza kudutanga mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Habayeho kugabanyuka ariko ntabwo ari cyane. Byagabanyutse cyane cyane mu gihe cya Guma mu rugo, abantu bitabiriye kudufata bari bake ariko bafunguye duhita tubona imibare izamuka. Bigaragara ko abantu badukeneye kandi badukoresha.”

Umuyobozi wa porogaramu yo kwirinda SIDA muri AHF, Nteziryayo Narcisse, yavuze ko impamvu abafata udukingirizo mu gihe cya Guma mu rugo babaye bake, ari uko abenshi batabashaga gutembera nk’ibisanzwe.

Ati “Udukingirizo twinshi twe twadutangaga nijoro kuko nibwo nk’abakora uburaya bakora cyane, akenshi usanga ku manywa baryamye. Abantu benshi rero ntabwo babashije kudufata. Mu dukingirizo twatangaga urebye twatanzeho nka kimwe cya kabiri kubera ko hari utundi twatangaga mu bukangurambaga, ubu ntabwo twabashije kudutanga ndetse na nijoro.”

Nteziryayo yavuze ko Guma mu rugo irangiye, abantu bafata udukingirizo biyongereye nubwo atari cyane nka mbere kuko saa tatu z’ijoro abaturage basabwa kuba bageze mu ngo.

Dr Assiimwe yavuze ko udukingirizo duhagije duhari ku buryo nta kibazo cy’ibura ryatwo bazagira. Icyakora, yagaragaje impungenge z’abashobora gutwara inda zitateganyijwe cyangwa kwandura virusi itera SIDA muri ibi bihe, bakurikije imibare ituruka mu bindi bihugu.

Ati “Dukomeje gutanga n’ubutumwa ko abantu birinda virusi itera SIDA. Impungenge dufite nuko abakobwa mu bindi bihugu harimo imibare igaragaza ko inda zitateguwe zigiye kwiyongera ariko turakomeza kubakangurira kwirinda inda zitateguwe no gukoresha udukingirizo n’ubundi buryo bwo kwirinda.”

Uretse AHF, udukingirizo mu Rwanda dutangwa na Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu bigo nderabuzima ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

AHF yatangaje ko umubare w'abafata udukingirizo wagabanyutse mu gihe cya Guma mu rugo
AHF yatanze inkunga y'ibiribwa ku babana na virusi itera SIDA batishoboye kugira ngo bakomeze gufata imiti nta kibazo
Dr Assiimwe yavuze ko udukingirizo duhagije duhari ku buryo nta kibazo cy’ibura ryatwo bazagira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .