Udukingirizo dusaga ibihumbi 170 tumaze gutangwa muri Tour du Rwanda 2020

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Werurwe 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Umuryango wita ku buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda) ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC watangaje ko mu minsi irindwi y’isigananwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2020, hamaze gutangwa udukingirizo 171 000 mu bice byose iryo siganwa ryagezemo.

Abasaga 70 % by’abafashe utwo dukingirizo ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 28.

Tour du Rwanda 2020 yatangiye ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, ikaba isozwa kuri iki Cyumweru tariki 1 Werurwe 2020. Iri siganwa ryanyuze mu duce nka Kigali, Rwamagana, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Muhanga.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu ubwo isiganwa ryari rigeze i Nyamirambo, hagaragazwaga ko udukingirizo dusaga 171 000 tumaze gutangwa, hagamijwe gushishikariza abanyarwanda kwirinda ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Udukingirizo twinshi twagiye dutangirwa aho Tour du Rwanda yagiye inyura ariko by’umwihariko ahabaga harasorezwa isiganwa n’ahabaga hateguwe ibitaramo bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe kwirinda no kurwanya icyorezo cya Sida muri AHF Rwanda, Nteziryayo Narcisse, yavuze ko bishimishije kuba barabashije kugeza udukingirizo kuri benshi, mu gukomeza guhashya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Yagize ati “Twishimiye kuba twarageze ku bantu bangana gutya, tukabagezaho ubutumwa butandukanye bwo kwirinda SIDA. Iri siganwa ni rimwe mu marushanwa afite abafana benshi muri Afurika, byatumye tugera kuri benshi kurusha abo twari twiteze. Twageze ku bantu barenga ibihumbi 700 mu turere twose twanyuzemo.”

Nteziryayo yavuze ko igishimishije ari uko abanyarwanda batangiye kwikuramo isoni zo gufata udukingirizo, nyuma yo gucengerwa n’ubutumwa bwo kwirinda virusi itera SIDA.

Ati “Bamwe bajyaga batinya kuza gufata udukingirizo mu ruhame, ariko kubw’ubukangurambaga dukora abantu bari guhindura imyumvire. Kugeza ubu aho dutangira udukingirizo urahasanga abakobwa bato n’abahungu baza gufata udukingirizo nta mpungenge.”

Ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda bugashyirwa hanze ku wa 22 Ukwakira 2019 bugaragaza ko umubare w’abandura Virusi itera Sida ku mwaka wagabanutseho 50%, mu gihugu hose abanduye ni 3 %.

Ubushakashatsi bwerekanye ko umubare w’abantu bashya bandura Virusi itera Sida mu Rwanda ugenda ugabanuka, by’umwihariko ukaba waravuye kuri 3/1000 (barenga ibihumbi 10) mu 2014 ukagera kuri 1/1000 (barenga 5400) mu 2019.

Nubwo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe mu gukumira icyorezo cya Sida by’umwihariko mu gufasha abayirwaye kubona imiti no kubarinda ingaruka zayo, bwagaragaje impungege ku bangavu.

Imibare y’ubu bushakashatsi yerekana ko uko urubyiruko ruhagaze usanga biteye impungenge cyane cyane ku bangavu bari mu kigero cy’imyaka 20. Kuko Bugaragaza ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20-24 bandura virusi itera Sida ari 1.8%, bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bo bari kuri 0.6%.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, ubwandu bushya bwiganje mu Mujyi wa Kigali ku gipimo cya 4.3%, Intara y’Iburengerazuba ni 3%, Iburasirazuba n’Amajyepfo ni 2.9% naho Amajyaruguru ni 2.2%. Muri rusange mu mijyi buri ku gipimo cya 4.8% naho mu byaro buri kuri 2.5%.

Urubyiruko nirwo rwaje ku isonga mu gufata udukingirizo twatanzwe muri Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .