00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwishingizi bw’ubuvuzi bwinjirije Prime Insurance arenga miliyari 2,5 Frw mu mezi atandatu ashize

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 September 2024 saa 12:04
Yasuwe :

Sosiyete y’Ubwishingizi mu Rwanda, Prime Insurance, yatangaje ko ubwishingizi bw’ubuvuzi bwayinjirije miliyari 2,5 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2024.

Byagarutsweho ubwo iki kigo cy’ubwishingizi cyaganiraga n’abafatanyabikorwa bacyo mu bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuvuzi barimo ibitaro, ibigo by’ubuvuzi na za farumasi.

Ubuyobozi bwa Prime Insurance bwagaragaje ko ubwishingizi bw’ubuvuzi bwayo bukomeje gutera intambwe mu myaka itagera kuri itatu bumaze ndetse ko bwifuje kuganira n’abafatanyabikorwa bayo ngo harebwe uko hakwagurwa imikoranire.

Muri 2023, Prime Medical Insurance yari yinjije miliyari 2,1 Frw, mu gihe byageze ku wa 1 Kanama 2024 imaze kwinjiza arenga miliyari 2,8 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Prime General Insurance, Col (Rtd) Eugène Murashi Haguma, yagaragaje ko ubwishingizi bw’ubuvuzi bufite uruhare runini ku mibereho y’abaturage kandi bukwiye kunozwa kugira ngo abakiliya bahabwe serivisi zinoze.

Ati “Ubwishingizi ni uburyo abantu benshi bashyira amafaranga hamwe, ntabwo amafaranga batanga aba ari ayacu, ni amafaranga y’abakiliya bacu. Icyo tuba dushaka ni uko mu gihe abantu bishinganye batazigera babura ubuvuzi kubera ko batubitsa ayo mafaranga tukayacunga neza, tukabavuza kugeza icyo gihe twemeranyijwe kirangiye.”

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime General Insurance, Mike Byusa yagaragaje ko urebye uko ubwishingizi bw’ubuvizi muri iki kigo buri gukura, butanga icyizere kuko mu mezi atandatu ya mbere ya 2024 bwinjije angana na 20% by’ayo cyinjije muri rusange.

Yagaragaje ko kuganira n’abafatanyabikorwa bayo bigamije kurebera hamwe aho kumva uko serivisi batanga zakirwa, kungurana ibitekerezo no kumenya aho gushyira imbaraga kurushaho.

Biturutse mu biganiro bagiranye, yagaragaje ko hari aho Prime Insurance yabonye ho kunoza kurushaho byaba mu bijyanye no kwihutisha kwishyura amafaranga y’abivuje bakoresheje ubwishingizi bwayo, kwihutisha serivisi ndetse no mu guhana amakuru n’abafatanyabikorwa.

Umwe mu bakora mu mavuriro akorana na Prime Insurance, Umutoni Carine, yagaragaje ko guhura n’ubuyobozi bw’iki kigo byongera gushimangira ubufatanye n’impande zombi kandi bizeye ko bugiye kurushaho kuba bwiza.

Ati “Iyi ni gahunda nziza kuba Prime Insurance yaduhurije hamwe, tukungurana ibitekerezo, ni ibintu byiza bifite inyungu ku kwagura imikoranire yacu. Twaganiriye kandi hari ibyifuzo n’ibyo twabonaga bikeneye kongerwamo imbaraga twagaragaje, twizeye ko bigiye gukorwaho.”

Umukozi muri Farumasi ya Kipharma, Aimé Lambert Kadende Shyaka, yagaragaje ko impande zombi zikwiye kurushaho kwimakaza imikoranire by’umwihariko ku bigendanye no kunoza ibiciro by’imiti bikunze guhindagurika ku masoko.

Mu mezi atandatu yarangiye muri Kamena 2024, Prime General Insurance yinjije miliyari zirenga 11,6 Frw, arimo miliyari 2.5 Frw yavuye ku bwishingizi bw’ubuvuzi.

Prime insurance yagaragaje ko iteganya ko nibura umwaka wa 2024 uzarangira yinjije arenga miliyari 4 frw avuye kuri serivisi z’ubwishingizi bw’ubuvuzi.

Kuri ubu Prime Medical Insurance ifite serivisi z’ubwishingizi bw’ubuvuzi butangwa ku bantu ku giti byabo cyangwa umuryango ndetse n’ubuhabwa ibigo bitandukanye.

Prime Insurance yagaragaje uko ubwishingizi bw'ubuvuzi bwayo buri kugenda butera imbere
Umuyobozi Mukuru wa Prime General Insurance, Col (Rtd) Eugène Murashi Haguma aganira na bamwe mu bafatanyabikorwa
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime General Insurance, Mike Byusa yasabye abafatanyabikorwa kurushaho kwimakaza imikorere
Umuyobozi Mukuru wa Prime General Insurance, Col (Rtd) Eugène Murashi Haguma, yagaragaje ko ubwishingizi bw'ubuvuzi ari ingenzi cyane ku buzima bw'abaturage
Carine Umutoni yashimye imikoranire hagati yabo na Prime Insurance
Dr Peace ari mu batanze ibitekerezo ku byanozwa kurushaho
Hari abatanze ibitekerezo bagaragaza ko basabye gukomeza kwagura imikoranire ndetse bifuza ko byakwihutishwa
Munyaneza Janvier wari uhagarariye Frontier Diagnostic Center, yagaragaje ko hari ibikwiye kunozwa mu mikoranire
Buri wese yagaragaje akanyamuneza ko kuganira na Prime Insurance ku mikoranire
Abakorana na Prime Medical Insurance bagaragaje ko bishimiye kugira umwanya wo kuganira

Amafoto: Rusa Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .