Ibi yabikomojeho ku wa 22 Ugushyingo 2024, ubwo iri tsinda ryari riri mu Karere ka Kicukiro, ku Kigo Nderabuzima cya Gahanga, mu gikorwa cyo kuvura abaturage ku buntu.
Ni igikorwa iri tsinda rikora gatatu mu mwaka aho begera abaturage bagorwa no kugera kwa muganga bagahabwa ubuvuzi uko bikwiye.
Ubwo iri tsinda riheruka mu Karere ka Rwamagana ryavuye abarwayi barenga 400. Ku Kigo Nderabuzima cya Gahanga havuriwe abarenga 250, indwara zirimo ububabare bukabije, amenyo, indwara z’abagore, iz’ingingo, izo mu nda n’zindi nyinshi.
Dr. Zhang Heping, yavuze ko mu bikorwa nk’ibi bagiye bakora hirya no hino hari imbogamizi babonye.
Ati “Ikibazo cya mbere ni uko abantu bo mu byaro baba mu duce tugoranye cyane. Imihanda ntabwo imeze neza. Ikindi ni uko kubera ko batuye kure y’imijyi, hari igihe baba batazi aho bagomba kujya mu gihe barwaye, cyangwa se ntibanabyiteho."
"Tugomba kwigisha abaturage ko igihe cyose barwaye indwara, bakwiye kwihutira kujya ku kigo nderabuzima cyangwa kwa muganga, batarindiriye ko indwara iba ikomeye."
Yagaragaje n’ibikwiye kunozwa mu buvuzi cyane ubwo mu byaro.
Ati “Uburyo amavuriro yagejejwe hose mu gihugu ni byiza cyane ariko hari aho dukwiye kongera imbaraga. Icya mbere ni ibikoresho by’ubuvuzi. Aho abarwayi bashobora kwitabwaho harahari, ariko ibikoresho byifashishwa ndetse n’imiti ntibihagije. Hari byinshi byo gukora kugira ngo ibyo bikorwe neza."
"Ikindi kandi tugomba kongera imbaraga mu kwigisha abaturage kugira ngo bamenye kwita ku buzima bwabo."
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yageneye iki kigo nderabuzima ibikoresho birimo iminzani, imyambaro y’abaganga n’amashuka.
Cyahawe kandi n’imashini yifashishwa mu buvuzi gakondo mu Bushinwa mu guhangana n’indwara z’ububabare bw’umubiri. Ikoresha ubushyuhe, aho bifasha mu gutembera neza kw’amaraso mu mubiri no kugabanya ububabare.
Imibare igaragaza ko ku mwaka iki kigo nderabuzima cyakira abaturage 82,008. Ku munsi hakirwa abarwayi bari hagati ya 150 na 250 bivuza bataha, bakitabwaho n’abaforomo 16 n’abandi babunganira 15.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahanga, Habumuremyi Jean Baptiste, yavuze ko kubera ubwinshi bw’abarwayi hari ibihe inshingano ziba nyinshi cyane bikagorana kuzuzuza zose.
Ati “Abarwayi baba baturushije imbaraga. Iri tsinda ry’Abashinwa ryaduhaye umusanzu ukomeye kuko hari n’abari gutanga ubuvuzi tudasanzwe dutangira aha. Twifuje ko nibura bikunze rimwe mu gihembwe bazajya baza kuvura byafasha abaturage cyane.”
Muri rusange mu myaka ibiri ishize aba baganga bakora iki gikorwa, bahaye ubuvuzi abagera ku 11,260. Abangana na 9,200 bari indembe baravuwe, 856 bavurwa babazwe mu gihe 52 muri bo bakize neza.
Abagera kuri 863 bakorewe ibizamini byo gupima indwara zo mu mubiri hakoreshejwe uburyo bwa ‘ultrasound’ na ECG, banatanga ubuvuzi gakondo bw’Abashinwa ku barwayi 4,500.
Hashize imyaka 42 abaganga b’abashinwa baza mu Rwanda gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Iri tsinda ry’abaganga ni irya 24, rizasoza imirimo yaryo mu Ukuboza 2024. Hazahita haza irindi rya 25 naryo rizamara imyaka ibiri rikora ibikorwa nk’ibi. Iri tsinda riba rigizwe n’abaganga 24.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!