00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwose bwavuze ko telefone ishobora gutera kanseri y’ubwonko bwavugurujwe

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 8 September 2024 saa 08:16
Yasuwe :

Abashakashatsi basuzumye inyingo n’ubushakashatsi byinshi byagiye bikorwa ku ngingo irebana no kuba telefoni zigendanwa zitera kanseri basanga nta bihamya bifatika bigaragaza ko gukoresha telefoni bishobora gutera kanseri y’ubwonko cyangwa yo mu mutwe.

Uyu ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko abashakashatsi bo muri Australie basabwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima [OMS] gukorera inyigo ubushakashatsi 63 bwakozwe kuva mu 1994 kugeza mu 2022 kuri iyi ngingo.

Abashakashatsi basuzumye ubu bushakashatsi ni abo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurinda Abaturage n’Ibidukikije imirasire yangiza muri Asutralie [Arpansa].

Ku ikubitiro bahurije hamwe ubushakashatsi burenga 5,000 bwakozwe mu myaka yo hagati ya 1994 na 2022, muri bwo basangamo ubwinshi budafite ishingiro buteshwa agaciro nyuma hemezwa ko 63 muri bwo bwakozwe hifashishijwe abantu ari bwo busuzumwa.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru hamuritswe ibyavuye muri ubu bushakashatsi bushya. Prof Ken Karipidis wabuyoboye yavuze ko ari bwo “Sesengura ryakozwe ryagutse kurusha ayandi yose kuri ubu.”

Prof Karipidis ni umuyobozi wungirije ushinzwe gusuzuma ingaruka ku buzima mu Kigo Arpansa.

Ati “Twanzuye ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza isano iri hagati ya telefoni zigendanwa na kanseri y’ubwonko cyangwa izindi kanseri zo mu mutwe no mu ijosi.”

Akenshi isano ya telefoni ngendanwa na kanseri yagiye ishingirwa ku bushakashatsi bwakozwe, ahagiye habazwa amatsinda y’abantu bazima n’abandi barwaye kanseri yo mu bwonko uko bayirwaye n’icyabibateye.

Bikaba bivugwa ko hashingiwe ku byagiye bigaragazwa muri ubwo bushakashatsi ko guhoza telefoni ku gutwi amasaha menshi bitera kanseri, byatumye mu 2011 Ikigo Mpuzamahanga cya OMS gishinzwe gukora ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri [IARC], cyanzura ko imirasire ya telefoni [radio-frequency fields] ishobora gutera kanseri.

Karipidis yavuze ko n’ubwo benshi mu baturage bahangayikishijwe cyane n’ibyo IARC yemeje, “Nta gaciro kenshi bifite.”

Telefoni zigendanwa kimwe n’ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, radiyo na televiziyo, n’iminara ya telefoni, byohereza imirasire izwi nka ‘Radio Waves’.

Karipidis yavuze ko abantu bumva ijambo imirasire bakabihuza cyane n’imirasire ya nucléaire, noneho ugasanga “Kubera ko dukoresha telefoni hafi y’ugutwi cyane iyo duhamagara biteza impungenge nyinshi.”

“Imirasire ni ingufu ziva ahantu runaka zijya ahandi. Hariho ubwoko bwinshi butandukanye bw’imirasire nk’iya ‘ultraviolet’ ituruka ku zuba. Mu buzima bwa buri munsi duhura cyane n’imirasire yo ku rwego rwo hasi idafite ingufu zihagije zo kwangiza.”

Karipidis yavuze ko n’ubwo imirasire ituruka kuri telefoni idafite ububasha bwo gutera kanseri y’ubwonko ariko ari yo inyuza myinshi mu muntu mu bindi bikoresho byose by’ikoranabuhanga kuko iba iri hafi y’umutwe.

Muri rusange, ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga mu bya siyansi bo muri Australie bwagaragaje ko yaba gukoresha telefoni, n’igihe kinini umuntu ayikoresha bidashobora kumutera kanseri y’ubwonko cyangwa y’umutwe.

Karipidis yavuze ko impungenge ku isano iri hagati ya kanseri na telefoni zigendanwa zigomba guhagarara, ariko ashimangira ko kubera ko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere ari ngombwa cyane gukomeza ubushakashatsi.

Telefoni ngendanwa ntishobora guteza kanseri y’ubwonko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .