Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya amagi atatu mu cyumweru bishobora gutera indwara z’umutima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Werurwe 2019 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bwakozwe ku birebana n’amagi bwagaragaje ko kurya guhera kuri atatu kuzamura mu cyumweru byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima no kuba umuntu yapfa vuba ugereranyije n’abandi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Itsinda rikora mu ishami ry’ubuvuzi bugamije gukumira indwara muri Kaminuza ya Northwestern Feinberg iri mu Mujyi wa Chicago, bwatangajwe ku wa Gatanu mu kinyamakuru Jama.

Victor Zhong wayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko umuhondo w’igi ariwo mubi kuko ugira miligarama zisaga 186 z’urugimbu rwa cholesterol ari narwo rugira ingaruka .

Bwakozwe hifashishijwe amakuru yakusanyijwe ku bantu bagera ku bihumbi 29 bari mu matsinda atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bafite nibura imyaka 17.

Mu gihe bamaze bakurikiranwa, hagaragaye ibibazo bifitanye isano n’umutima 5400 birimo 113 byateje urupfu, abandi 6 132 bapfa kubera izindi mpamvu.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kurya miligarama zirenze 300 z’ibintu birimo ‘cholesterol’ ku munsi ni ukuvuga amagi, byongereye ibyago byo kurwara indwara z’umutima kugera kuri 3.2% no gupfa imburagihe ku kigero cya 4.4%.

Zhong yasobanuye ko impamvu ubushakashatsi bwa mbere ku ngaruka zo kurya amagi menshi bwabaga budasobanutse neza, ari uko batahaga agaciro indi myitwarire itari myiza nko kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa itabi no kutarya indyo yuzuye.

Itsinda ryakoze ubu bushakashatsi rivuga ko buzagira uruhare runini mu ishyirwaho ry’amabwiriza mashya arebana no kwita ku mirire.

Kurya amagi atatu mu cyumweru bishobora guteza ibibazo birimo n'urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza