Ubushakashatsi bwagaragaje ko inyanya zongera intangangabo

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko utunyangingo duto dutuma urunyanya ruba umutuku (lycopene) dufite ubushobozi bwo kongera ingano z’intangangabo by’umwihariko ubwinshi bwazo n’ubushobozi bwo kwihuta.

Abakoze ubushakashatsi bo muri Kaminuza ya Sheffield bavuze ko ibyo bavumbuye bitanga icyizere ku buryo bwo kuvura abagabo bahura n’ubugumba mu minsi iri imbere kuko byagaragaye ko abahura n’icyo kibazo, 40 % baba bafite intanga zituzuye cyangwa zigenda gahoro cyane.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bakorerabushake 60 bari hagati y’imyaka 19 na 30.

Mu gihe cy’ibyumweru 12, kimwe cya kabiri cy’abo bagabo bahabwaga miligarama 14 z’ikinini cyitwa LactoLycopene gikungahaye kuri lycopene.

Igihe cy’igerageza kirangiye, abakoze ubushakashatsi bafashe intangabo zafashwe mbere bagitangira bagereranya n’izafashwe nyuma.

Mu byavuye mu bushakashatsi byatangajwe mu kinyamakuru European Journal of Nutrition, byagaragaje ko abakoreweho ubushakashatsi bafataga LactoLycopene intanga zabo ziyongereye zikanagaragaza ingufu zo kwihuta ku kigero cya 40 % ugereranyije n’uko zari zimeze igihe batangiraga.

Bagaragaje kandi ko izo ntangangabo zabo ziyongereye mu bunini kurusha mbere.

Umwe mu bakoze ubushakashatsi wari unayoboye abandi, Professor Allan Pacey yavuze ko ibyo babonye byerekana ko kurya inyanya bigira ingaruka nziza mu kuramba, kwiyongera no kumera neza kw’intangangabo no kuzirinda kuba zakwangirika.

Bavuze ko ubu ikigiye gukurikiraho ari ugusubiramo ubushakashatsi ku bagabo bafite ibibazo byo gutera inda bakareba niba uwo muti wabafasha, bakabasha gutera inda bitabaye ngombwa ko bajyanwa kwa muganga guhabwa indi miti cyangwa kwitabwaho byihariye.

Mu byavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko abakoreweho ubushakashatsi bafataga LactoLycopene intanga zabo ziyongereye zikanagaragaza ingufu zo kwihuta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza