Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana benshi bicwa n’imiti itujuje ubuziranenge

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 12 Werurwe 2019 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imiti itujuje ubuziranenge ikoreshwa mu kuvura indwara ya Malaria n’izindi ndwara zibasira abana, ikomeje guhitana abatari bake.

Iyi raporo yagaragaje ko buri mwaka abana batari bake bapfa kubera iyi miti itujuje ubuziranenge.

Dr. Joel Breman ukora mu kigo Fogarty International Center cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati “Ubu turavuga abana ibihumbi 300 bapfuye kubera abicanyi bakwirakwije iyi miti.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko iyi miti ari ikwirakwizwa ariko ikaba itujuje ibisabwa ngo ibe yujuje ibikoze umuti, akenshi ikaba iba itazwi ndetse itemewe.

Dr Breman yavuze ko iyi miti itujuje ubuzirangenge kandi ikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi.

Mu 2008 ikigo Pfizer Global Security cyatahuye ubwoko bw’imiti 29 mu bihugu 75 itujuje ubuziranenge, nyuma y’imyaka 10 gitahura ubundi bwoko bw’imiti 95 mu bihugu 113.

Yavuze ko bakora ubu bugenzuzi cyane mu bihugu bitaratera imbere kuko usanga bidafite uburyo bwo kugenzura no kumenya iyi miti, kandi ugasanga ibyo bihugu ari byo bifite indwara nyinshi.

Yagaragaje ko iyi miti itujuje ubuziranenge ikoze 10% by’imiti yose, ikaba ifite agaciro k’amadorali miliyari 200 ikaba igaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Dr Breman agaragaza ko aho basanze iki kibazo muri ibi bihugu, ari iyi miti ikoreshwa mu kurwanya Malaria, ku buryo ihitana abana ibihumbi 150 buri mwaka nk’uko CNN kibivuga.

Iki kibazo cyagaragaye kandi mu bihugu 18 byo ku mugabane wa Afurika.

Ikindi kibazo Dr Breman yasanze kibangamiye ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, ni imiti yo mu bwoko bwa antibiotics ikoreshwa mu kuvura abana indwara y’ubuhumekero.

Dr Breman yagaragaje ko mu 2009 ibigo bicuruza imiti kuri internet byari bike, ariko nyuma y’imyaka irindwi gusa byabarirwaga mu bihumbi 35.

Yavuze ko mu gihe abantu bakomeje gukoresha cyane iri koranabuhanga, ari nako rirushaho kubashyira mu kaga.

Michael Deats ukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, yavuze ko ingero nyinshi z’iyi miti idafite ubuziranenge, usanga ari abantu babikora ku bushake babeshya abandi ko iyi miti nta kibazo ifite, avuga ko ibi ari icyaha gikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza