00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo Virusi ya ‘Marburg’ yangiza umubiri w’umuntu, ikica mu gihe gito

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 30 September 2024 saa 09:35
Yasuwe :

Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko abarwayi ba mbere bafite icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa n’agakoko ka Marburg babonetse mu Rwanda, isobanura ko hatangiye ibikorwa byo gushakisha inkomoko y’iyi ndwara no kumenya abahuye n’abayanduye, hanashyirwaho ingamba zo kuyikumira.

Imibare ya Minisante igaragaza ko abantu 26 ari bo banduye virus ya Marburg ariko abari kwitabwaho n’abaganga ni 18 mu gihe umunani bo yabahitanye.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye. Minisiteri y’Ubuzima yahamije ko itandurira mu mwuka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS risobanura ko iyi virusi itera umuriro mwinshi utuma uwayanduye ava amaraso mu myanya itandukanye y’umubiri, ndetse uwayanduye aba afite ibyago biri hagati ya 23% na 90% byo guhitanwa na yo.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko hari abashobora kwandura virus ya Marburg, ariko hagati y’iminsi itatu na 21 bakaba bataragaragaza ibimenyetso by’ibanze.

Umushakashatsi wakoze kuri iyi ndwara kuva mu 2022, Olivier Uwishema yabwiye IGIHE ko virusi ya Marburg ikwirakwira byihuse iyo yafashe abantu bari mu muryango umwe, abantu baba hamwe cyangwa bakora ku murwayi batabanje kwitwararika ku ngamba zo kwirinda.

Yahamije ko iyi ndwara itarabonerwa umuti cyangwa urukingo ariko umurwayi afashwa guhangana n’ibimenyetso byayo.

Ati “Amahirwe yo gukira araterwa n’imbaraga z’umubiri w’umuntu, ubufasha bwihuse, ndetse n’uburyo bwo kwita ku murwayi. Ubuvuzi bwihuse no kwitabwaho bigira uruhare runini mu kongera amahirwe yo gukira.”

Kuki Marburg yica mu buryo bwihuse?

Uwishema yasobanuye ko iyo virusi ya Marburg igeze mu mubiri isenya uturemangingo dufasha mu kugumana amaraso n’imikaya, bigatuma umurwayi atangira kuva amaraso mu buryo bukabije kandi imikorere y’ingingo z’umubiri igahagarara vuba, bigatera urupfu mu minsi mike.

Ati “Iyi virusi yica vuba kuko ikora ku bice byinshi z’umubiri. Virusi ya Marburg ikora ku maraso igatuma habaho ’coagulation disorders’, bigatera kuva amaraso mu mubiri w’umuntu (hemorrhagic symptoms), ndetse ikangiza ibice by’ingenzi by’umubiri nk’umutima, umwijima, n’impyiko, bikarangira igaragaje ibimenyetso bikomeye mu gihe gito nyuma yo kwandura.”

Inzobere mu bijyanye n’ubwirinzi bw’indwara akaba n’umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Munezero Pierre Célestin, yabwiye IGIHE ko virusi itera Marburg ikora kimwe n’itera Ebola, kuko zandurira mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye.

Ati “Ikibazo cy’izi ndwara cya mbere ni uko zigera mu maraso, zamara kugeramo (mu miyoboro y’amaraso) zikayangiza ku buryo imikorere yayo ihungabanywa, virusi ikava aho mu miyoboro igatangira gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri, bigateza ibibazo.”

Munezero yanasobanuye ko virusi ya Marburg igomba kwinjira mu turemangingo, ikabamo, akaba ari ho ikorera yifashishije ibiba mu turemangingo tw’umuntu.

Ati “Yangiza uturemangingo two mu mwijima bigatuma utongera kubasha gukora neza, kuvura kw’amaraso bikagorana ku buryo yaba amaraso n’ibyayagendagamo byose bitangira gusohoka, mu gihe ku mpyiko ho umurimo wazo wo kuyungurura amaraso uba uhungabanye.”

“Muri rusange icyo abantu babona cyane ni ugusohoka kw’amaraso, ariko aba asohokana n’ibindi bintu. Hari rero no kuribwa umutwe cyane, kugira umunaniro n’umuriro mwinshi, icyakora abantu bakwiye kurangwa n’isuku no kwirinda impamvu zituma abantu bahura, bakanakoranaho.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana kuri uyu wa 29 Nzeri 2024 yasabye abantu bose ko uwibonaho ibimenyetso by’iyi ndwara yihutira kujya kwa muganga kandi akirinda kugira uwo akoraho.

Imibare igaragaza ko hari abantu bagera kuri 300 bahuye n’abanduye bari gupimwa kugira ngo harebwe niba na bo bataranduye.

Indwara y’umuriro mwinshi iterwa n’agakoko ka Marburg ntabwo ari nshya kuko yabonetse bwa mbere mu 1967 yitirirwa umujyi wa Marburg wo mu Budage aho yagaragaye bwa mbere mu bantu bakoreraga mu kigo gikora ubushakashatsi.

OMS ihamya ko iyi ndwara yabonetse bwa mbere mu nkende yavanywe muri Uganda igiye gukorerwaho ubushakashatsi muri laboratwari. Iki cyorezo kandi cyagaragaye muri Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Muri Gicurasi 2023, Marburg yagaragaye muri Tanzania ariko ntiyahamara iminsi, muri Kamena igaragara Guinée Equatoriale, igeza muri Gicurasi 2024; aho yagaragaye ku bantu 16, na ho 12 ikabahitana.

Mu myaka yari yarabanje virusi ya Murburg yagiye igaragara mu bantu basuye ubuvumo bwo mu ishyamba rya Maramagambo muri Uganda.

Ibimenyetso byayo birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo no kuribwa mu nda.

Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Virusi ya Marburg iyo igeze mu mubiri yangiza ibice bitandukanye by'umubiri bikongera ibyago byo gupfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .