Imirire mibi ni imwe mu biteza ikibazo cy’igwingira mu bana bato, gusa Leta y’u Rwanda yahagurukiye iki kibazo aho yifuza ko nibura mu mwaka wa 2024 abagwingira bazaba bari munsi ya 19% bavuye kuri 33% bariho kuri ubu.
Akarere ka Kayonza kuri ubu gafite abana 77 bari mu mirire mibi, batanu bari mu mutuku aho bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima kubera uburyo bazahaye, 72 bari gukurikiranirwa ku gikoni cy’Umudugudu.
Ku babyeyi bajya gukurikiranirwa ku bigo nderabuzima, bagaragaza ko ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye ndetse n’amikoro biri mu bituma abana babo bajya mu mirire mibi.
Nyiruguhirwa Dative utuye mu Mudugudu wa Butimba ya II mu Kagari ka Kawangire mu Murenge wa Rukara afite umwana ugaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi, kuri ubu umwana we yagiye gukurikiranirwa ku kigo nderabuzma cya Rukara.
Uyu mwana ufite umwaka n’igice, apima ibiro bitandatu kandi yakagombye nibura kugira ibiro biri hejuru y’icumi.
Nyina avuga ko amikoro make ariyo atuma umwana we agira ikibazo cy’imirire mibi.
Ati “ Urabona nk’iyo umwana avuye ku ibere bisaba kuba wamukamishiriza amata cyangwa ukaba wamuha imbuto ku buryo zimufasha, njye rero nta bushobozi mfite namuhaga igikoma rimwe na rimwe nakibonye, ibyo kurya byo nabanzaga kujya guhingira amafaranga nkabimuha nkererewe, namuhaga imyumbati n’ibijumba.”
Mukampogazi Chantal utuye mu Mudugudu wa Ruyonza mu Kagari ka Rukara usanzwe akora akazi ko guhinga, we amaze ukwezi umwana we yitabwaho n’ikigo nderabuzima cya Rukara nyuma yo kumupima bakamusanga mu mutuku.
Ati“ Njye ni ubushobozi buke mfite ntabwo mbona imirire ihagije yatuma umwana abona intungamubiri zuzuye. Akenshi amafaranga nkoreye nyahahamo ugasanga bibaye bike gusa aho kwa muganga batangiriye kumfasha mu kubona amata nkongera bya biryo bike, umwana wanjye yatangiye kuvayo, aho rero niho mpera mvuga ko ubushobozi buke aribwo butuma asubira inyuma.”
Umukozi w’ikigo nderabuzima cya Rukara ushinzwe imirire, Gasigwa Jean Pierre avuga ko iyo babonye umwana koko iwabo nta mikoro bafite ngo bakorana n’abajyanama b’ubuzima kuburyo umubyeyi we yitabira iziko ry’Umudugudu kugira ngo ajye ahabonera ibyo kurya byujuje ibisabwa.
Gasigwa avuga ko kubijyanye n’ubumenyi buke ho ngo iyo umubyeyi agannye ikigo nderabuzima bagasanga umwana we ari mu mirire mibi ngo bamwigisha uburyo ashobora gutegura indyo yuzuye wa mwana akayibona imeze neza.
Hari kwifashishwa ‘Masenge’ mu kurwanya imirire mibi
Ubusanzwe ‘Masenge mba hafi ‘, ni ababebyi b’intoranywa bakurwa mu midugudu kugira ngo bafashe abakobwa bakiri bato mu kubarinda inda ziterwa abangavu.
Kuri ubu aba babyeyi bari no kwifashishwa mu kurwanya imirire mibi mu Murenge wa Rukara aho bafasha abafite abana bari mu mirire mibi mu kubigisha uko bakoresha bike bafite mu kubitaho.
Mukanziza Epiphanie usanzwe ari masenge mu Murenge wa Rukara mu Mudugudu wa Ruyonza yagize ati “ Tubagira inama ubundi tukabahuriza hamwe tugategura indyo yuzuye, ku wundi munsi tukajya mu rundi rugo tugashigishayo igikoma kuburyo babireberaho, nkanjye uwo narimfite amaze kuvamo ndetse ibiro bye birimo kuzamuka.”
Mukanziza yavuze ko zimwe mu mbogamizi bafite harimo ku kuba aba babyeyi abenshi ngo nta byo guteka baba bafite bigatuma masenge ariwe ubishaka kuburyo hari nabo bigora.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kayonza, Ngarambe Alphonse, yavuze ko ababyeyi benshi barwaza imirire mibi usanga babarizwa mu cyiciro cya mbere.
Yavuze ko hari gahunda Leta ibagenera zirimo Shisha Kibondo, gahunda y’ingoboka aho hari amafaranga baha ababyeyi batwite n’abafite abana bari munsi y’imyaka ibiri.
Ati “ Hari na gahunda za VUP aho abafite ubushobozi bwo gukora tubaha amafaranga bagakora imishinga mito ibafasha kwikura mu bukene kugira ngo babashe gutunga umuryango.”
Mu bushakashatsi bwakozwe na DHS mu 2015 bwagaragaje ko muri aka Karere bafite abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bangana na 42,4% mu gihe mu 2020 ubwakozwe bwagaragaje ko bari bafite 28,1% .








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!