00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Murasandonyi umaze imyaka 27 anywa imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 10:18
Yasuwe :

Alain Murasandonyi ni umusore ukiri muto umaze imyaka 27 anywa ibinini bigabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu mubiri we nyuma yo kuyivukana.

Murasandonyi ufite imyaka 27 y’amavuko, yatanze ubuhamya bw’ukuntu iyi myaka yose ayimaze anywa ikinini kigabanya ubukana aho nta munsi n’umwe yasibye kukinywa.

Uyu musore avuka mu muryango w’abana barindwi, ni we wenyine wayivukanye abandi bavutse ari bazima.

Nyuma yo kwiyakira akiyemeza kudaheranwa n’agahinda, yabashije kwiga anafata ibinini, bituma arangiza kaminuza.

Ati “Mfite imyaka 27, iyo myaka yose nyimaze nywa ikinini, ni kinini cyiza kandi dushimira Leta ko ikiduhera ubuntu, kuko iyo tujya kucyishyura ayo mafaranga mu myaka 27 yari kuba ari akayabo, ubu mpagaze hano ngo mbere isomo urundi rubyiruko.”

Ubuhamya bwa Murasandonyi yabutanye ubwo u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA ku wa 1 Ukuboza 2021.

Murasandonyi yavuze ko abenshi mu rubyiruko iyo bamenye ko bavukanye SIDA, biheba bakanga kunywa imiti abandi bakanga kwiga.

Imbogamizi ku gufatira ibi binini ku ishuri

Murasandonyi avuga ko ku rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rufata imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA, abenshi bahabwa akato.

Ati “ Nagiye mpura n’imbogamizi ugasanga rimwe na rimwe kubera ko wizeye umuyobozi ukamubwira uko uhagaze, kugira ngo ugire amahirwe yo kubona uburyo bwo kujya kunywa imiti, ugasanga ni wowe atangaho urugero.”

“Uriya runaka ko afite ikibazo runaka mubona adatsinda, uriya ufite uburwayi runaka agahora agutangaho urugero mu bandi.”

Yavuze ko kugira ngo abantu bakwakire uko uri nyuma yo kubabwira ikibazo ufite, bigorana.

Murasandonyi yashimiye imiryango itegamiye kuri Leta yita ku rubyiruko rwagize ibyago byo kwandura iki cyorezo, ko ibafasha mu kubona ibintu nkenerwa byose birimo ibyo kurya, imiti n’ibindi.

Uyu musore yibukije urubyiruko ko nubwo hari abavukanye iki cyorezo hari n’abandi bacyandura abibutsa ko kunywa ibinini byabafasha kugera ku ntego zabo.

Urubyiruko rwinshi ntirugitinya SIDA

Murasandonyi yavuze ko ubu urubyiruko rutagitinya kwandura SIDA ngo kuko imiti itangwa ku buntu, ahubwo abenshi basigaye batinya gutitwa.

Yabagaragarije ko nubwo imiti ari ubuntu buri wese akwiriye gutekereza ko ayinywa ubuzima bwe bwose, yabibukije ko bakwiriye kugira imyumvire yo kwifata kuko aribwo buryo bwafasha mu kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abagera ku bihumbi 200 aribo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA mu Rwanda, urubyiruko rukaba runengwa ko rwanga kuyifata.

Alain Murasandonyi amaze imyaka 27 anywa imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA. Yasabye urubyiruko kugendera kure iki cyorezo n'abagize ibyago bakandura, bagatangira kujya bafata imiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .