Ubuhamya bw’ababyeyi bondorewe abana mu minsi 12 nyuma yo kwiruka mu bapfumu bazi ko barogewe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Mata 2021 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Imirire mibi ku mwana ni kimwe mu bituma agwingira yaba mu mikurire, mu ntekerezo ndetse no mu gihagararo. Abashakashatsi bo banagaragaza ko umwana wagize ikibazo cy’igwingira nubwo yakura akamera neza ingaruka zitabura kumugaragaraho.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Imbonezamikurire y’abana bato ECD, Dr Anita Asiimwe mu mwaka wa 2019 ubwo yaganiraga inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko iyo umuntu yagize ikibazo cy’igwingira akiri umwana bimugiraho ingaruka no mu buzima busanzwe iyo akuze. Icyo gihe yatanze urugero ku bantu bakunda kubangamira abandi mu muryango ndetse n’indi mico irimo nko kwiba, gukoresha imvugo zidakwiye mu bantu n’ibindi bikorwa bigayitse.

Ni kenshi bamwe mu baturage bakunze kugira ikibazo cy’imirire mibi ku bana babo ugasanga hari ababifataga nk’amarozi bitewe n’imyumvire yabo, abandi aho kujyana abana kwa muganga ugasanga babajyanye mu bavuzi gakondo. Ni imyumvire yagiye ihinduka gahoro gahoro biciye mu bajyanama b’ubuzima, bagiye bigisha iyi miryango igahitamo kujyana abana kwa muganga.

Hari abajyanaga abana babo mu bapfumu

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro babwiye IGIHE ko mbere batarasobanukirwa nuko umwana wariye nabi agira ikibazo cy’igwingira, ngo abana babo bataga ibiro kubera kurya nabi bagahitamo kujya kubavuza bavuzi gakondo abandi bakabajyana mu bapfumu bumva ko babaroze.

Mukandayisenga Joselyne utuye mu Murenge wa Hindiro avuga ko umwana we w’umwaka n’igice aho kugira ngo akure ibiro byiyongera, ahubwo byasubiraga inyuma kugeza ubwo agize ibiro bitandatu.

Ati “ Nanjye barabimbwiraga ngo nzamusuzumishe ndebe ko batamuroze kuko nabonaga ayonga ahagaze. Nabonaga nta hantu na hamwe hamurya ariko agasubira inyuma, narabikoze rero bambwira ko nta kibazo afite, umuntu usuzuma uburozi ntabwo yanciye amafaranga nahise muzana kwa muganga basanga ni ikibazo cy’imirire mibi.”

Akenshi abana bafite imirire mibi bituruka ku ndyo ituzuye baba bahawe

Mukandayisenga yakomeje avuga ko nyuma yo gusanga umwana we agaragaraho imirire mibi, yashyizwe mu gikoni cy’iminsi 12 yigishwa guteka indyo yuzuye, umwana we amugaburira amagi, imboga n’amata kuburyo yahise ava mu mirire mibi.

Ati “ Mbere najyaga guhinga naba natetse nk’imyumbati n’ibishyimbo nkavuga nti nibyo ndibusangire n’umwana, ariko muri iyo minsi 12 banyigishije kumutekera ibiryo byiza kuburyo nyuma y’iyo minsi yahise yiyongeraho ibiro bitatu, nyuma banampaye ifu nzajya mutekera kuburyo ubu asigaye yiyongeraho ibiro buri cyumweru.”

Nyiramana Christine ufite imyaka 41 utuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Gatega mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, avuga ko yajyanye umwana we ku kigo nderabuzima nyuma yo kubwirwa ko afite ikibazo cy’imirire mibi nyamara we yarakekaga ko bamuroze.

Yagize ati “ Nahamuzanye afite imyaka ibiri, icyo gihe yapimaga ibiro birindwi, namugaburiraga n’ibiryo akabyanga nkagira ngo ni inzoka, namugaburiraga ibiryo bitarimo indyo yuzuye.”

Nyiramana yakomeje avuga ko ku kigo Nderabuzima bahise bamutangiza iminsi 12 yo kondora umwana we, banamwigisha uburyo azajya amutekera indyo yuzuye akava ku kumuha ikijumba gusa kitagira imboga. Yavuze ko muri iyo minsi 12 yahavuye umwana we yiyongereyeho ibiro bitanu ava ku biro birirndwi ageza ibiro 12.

Iminsi 12 ihabwa umwana wagaragaweho imirire mibi imaze iki ?

Kuri ubu iyo umwana basanze agaragarwaho imirire mibi ahabwa iminsi 12 yo kumwondora yaba ku Mudugudu cyangwa ku kigo Nderabuzima. Ni iminsi abajyanama b’ubuzima baba hafi cyane ababyeyi bakaberekera uko bategura indyo yuzuye.

Ababyeyi bahurira ku mudugudu cyangwa ku kigo nderabuzima bakigishwa uko bategurira abana babo indyo yuzuye

Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Gapfura mu Kagari ka Gatega mu Murenge wa Hindiro, Baranyeretse Syliver, avuga ko bifashisha agasambi mu gupima umwana. Iyo basanze agaragara mu mutuku cyangwa mu muhondo, ni ikimenyetso cy’uko uwo mwana imirire ye idahagaze neza.

Ati “ ibiro bye tubipima dukoresheje umunzani, mu igwingira tugakoresha agasambi dukurikije amezi ye, iyo umwana afite amezi atatu hari aho tumuhagarika mu karongo, iyo atageze mu cyatsi biba bigaragara ko yagwingiye.”

Yakomeje avuga ko ku mwana wasanzwe mu mirire mibi ahita atangizwa agakono k’iminsi 12.

Ati “ Ako gakono hari icyo kamaze kuko tubigisha uko batekera umwana bitandukanye n’uko yamutekeraga mu rugo. Mbere twatekeraga hano mu Mudugudu ariko tuza kwimuka tujya ku irerero, ibiryo bimutekerwa akenshi kuko baba ari benshi buri wese azana icyo afite twabona hari ikibuzemo tukabunganira tukakigura.”

Yavuze ko muri iyo minsi 12 umwana arya inshuro enye akongeraho igikoma kirimo shisha kibondo kuburyo umubyeyi ahava abonye impinduka ku kwita ku mwana we.

Ati “ Umubyeyi nibura agera ku Mudugudu saa Moya akahava saa Kumi n’imwe, ayo masaha yose aba yigishwa uko bateka indyo yuzuye ari nako umwana yitabwaho kuburyo iyo minsi 12 umwana we agaragaza impinduka.”

Umwana ugaburiwe mu minsi 12 ntave mu mirire mibi bigenda gute?

Umujyanama w’ubuzima, Tuyishime Spéciose we yavuze ko iyo umwana yitaweho mu minsi 12 ntabashe kuva mu mirire mibi bakomeza kumwitaho kugeza nibura ku mezi abiri,. Iyo ngo atarayivamo bamwohereza ku kigo Nderabuzima akaba ariho bajya kumwitaho.

Agasambi ni bumwe mu buryo bwifashishwa n'abajyanama b'ubuzima mu kumenya umwana uri mu mirire mibi

Yavuze ko ku kigo Nderabuzima bamwitaho nabo bakoresheje indyo yuzuye ariko bakanagerageza kumupima kugira ngo barebe niba nta kindi kibazo bafite.

Imbogamizi zigaragara mu minsi 12 ni izihe?

Tuyishime yavuze ko imwe mu mbogamizi zikigaragara mu minsi 12 harimo kutabona ibyo kurya bitekerwa abana bitewe n’uko ababyeyi usanga abana babo bagaragaye mu mirire mibi akenshi baba bakennye cyane.

Ati “ Usanga ababyeyi benshi tubatuma nk’ibyo kugaburira abana babo bakabibura kuburyo usanga bamwe aribo babibonye, Leta igize nk’inkunga idutera umwana akajya abasha kwitabwaho muri iriya minsi ku biryo twahawe byarushaho kuba byiza.”

Baranyeretse we yagize ati “ Hari igihe umubyeyi aba ari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe ugasanga abana be batangiye kugaragarwaho n’igwingira kubera imirire mibi, wamwandika ngo ajye gufata ifu ku kigo Nderabuzima yagerayo bakayimwima kubera icyiciro arimo ugasanga abana bakomeje kuhababarira.”

Abajyanama b’ubuzima basabye Leta kugerageza gutanga shisha kibondo ku babyeyi bose hatitawe ku cyiciro cy’ubudehe cya buri muturage ngo kuko hari n’abandi bo mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe bagaragara mu mirire mibi kubera kutabona shisha kibondo.

Kuri ubu u Rwanda rwiyemeje ko mu mwaka wa 2024 abana bagwingiye bazava kuri 33% bariho kuri ubu bakagera kuri 19%. Ni intego izagerwaho hifashishijwe ku kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye no kwita ku bana babo.

Yabanje kwiruka mu bapfumu azi ko umwana we yarozwe, aza gusanga yari afite imirire mibi
Uyu mubyeyi yemeza ko gahunda y'iminsi 12 yo gukurikirana umwana ufite imirire mibi yaratanze umusaruro
Nyuma yo gukurikiranwa, mu minsi 12 umwana wari ufite imirire mibi ibiro bye biba byiyongereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .