00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahawe amavuriro abiri yimurwa

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 5 November 2024 saa 03:36
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe n’iy’u Budage amavuriro abiri agendanwa (mobile clinics) azifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’ikingira.

Ayo mavuriro yari ari kumwe na za firigo 20 zigezweho zibika inkingo, byose bifite agaciro k’Amayero ibihumbi 327.

Byatanzwe na Aga Khan University Hospital ibarizwa muri Kenya ku nkunga ya Guverinoma y’u Budage ibinyujije muri Banki yabwo Itsura Amajyambere, KfW.

Ni muri gahunda yiswe ‘Team Europe Initiative, ijyanye no kwegereza inkingo, imiti n’ikoranabuhanga mu buvuzi ku bihugu bya Afurika.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Aga Khan University Hospital, Shekar Iyer, yavuze ko iyi nkunga iri mu murongo wo kwirinda ko ibyabaye mu bihe bya Covid-19, ubwo Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko yagowe no kutabona inkingo n’uburyo bwo kuzitaho, byazasubira ku bindi byorezo byatera Isi.

Ati “Tumaze gukorana n’ibigo bya leta n’ibyigenga byo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu guteza imbere serivisi z’ubuzima no kuzigeza kuri bose. Twishimiye ko ibikorwa byacu byagukiye mu Rwanda nk’igihugu kiri gushyira imbaraga mu guteza imbere urwo rwego ndetse twizeye ubufatanye burenzeho.”

Ibi bitaro byigisha bya mbere bikomeye i Nairobi bifite n’amavuriro 53 muri Uganda na Kenya bigatuma biha serivisi abarenga ibihumbi 700 buri mwaka.

Ibyo ni na byo byatumye mu 2022 Guverinoma y’u Budage, itera inkunga ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Karere yifashishije Aga Khan University Hospital bijyanye n’uko igera ku baturage benshi b’Akarere.

Umuyobozi Mukuru muri Ambasade y’u Budage mu Rwanda ushinzwe ibijyanye n’itembere n’ubutwererane, Philippe Taflinski ati “Byari ukugira ngo hazibwe icyuho cyari mu kubona inkingo, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bigezweho. Ndetse n’u Rwanda rwagaragaje ubushake muri ubwo bufatanye.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko nubwo Covid-19 imaze kugenza make uyu munsi, ibihugu cyane iby’Akarere bihanganye n’ibyorezo nka Marburg na Mpox, ibigaragaza uburyo hakenewe imbaraga mu guhangana na byo n’ibindi bishobora kuza binyuze mu kubakira ubushobozi inzego z’ubuvuzi mu Rwanda no mu Karere.

Mu myaka ishize ubwo bufatanye bwageze kuri byinshi mu gushyiraho ibikorwa remezo byifashishwa mu ikingira, hatangwa doze z’inkingo miliyoni 1,4 kuva mu 2022 ndetse n’ibikorwa by’ubukangurambaga ku ikingira bigera ku baturage miliyoni 3,4 mu gihe abaganga ibihumbi 19 bahuguwe.

U Rwanda rumaze kugira amavuriro agendanwa arenga atandatu afasha Abaturarwanda kugezwaho serivisi z’ubuzima bidasabye ko baza kuzibonera ku bigo by’ubuvuzi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Prof. Dr. Claude Muvunyi yavuze ko inkunga u Rwanda rwakiriye igiye kubunganira mu gukomeza kugeza ibikorwa by’ikingira ku baturage bose nta n’umwe usigaye.

Ati “Aya mavuriro agendanwa aje mu bihe byiza cyane aho u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa intego yarwo yo kugeza serivisi z’ubuvuzi ku baturage bose, binyuze mu bukangurambaga butandukanye bugeza izo serivisi aho ziherereye.”

Kuva mu 2020 Guverinoma y’u Budahe ibinyujije muri KfW yafashije cyane EAC mu guhangana na Covid-19 binyuze mu bigo bitandukanye bya Aga Khan, mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Uwo mushinga wakomereje mu guteza imbere gahunda z’ubuvuzi mu guteza imbere serivisi zo gukingira, aho kugeza ubu mu bihugu bya EAC hamaze gutangwa amavuriro agendanwa y’amakamyo 20 n’ibikoresho byayo, firigo 74 zifashishwa mu gukonjesha, ibyumva bikonjesha 21 bikozwe ku buryo bugezweho n’imodoka nto esheshatu zahariwe ibikorwa by’ubuvuzi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Prof. Dr. Claude Muvunyi yavuze ko amavuriro abiri u Rwanda rwahawe ariyongera kuri ane rusanganwe
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Aga Khan University Hospital, Shekar Iyer, yavuze ko bamaze gutanga amavuriro agendanwa manini 76 mu bihugu bigize EAC
Umuyobozi Mukuru muri Ambasade y’u Budage mu Rwanda ushinzwe ibijyanye n’itembere n’ubutwererane, Philippe Taflinski yavuze ko binyuze mu bufatanye na Aga Khan University Hospital hamaze gutangwa doze z'inkingo zirenga miliyoni
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Aga Khan University, Shekar Iyer, (ibumoso mu bicaye) n'Umuyobozi Mukuru wa RBC (iburyo mu bicaye) basinyana amasezerano y'imikoranire ku bijyanye no guteza imbere ubuvuzi
U Rwanda rwashyikirijwe amavuriro agendanwa yatanzwe na Guverinoma y'u Budage
Aya mavuriro yashyizwemo ibikoresho byose bikenerwa kugira ngo ibikorwa by'ikingira bigende neza
Aya mavuriro agendanwa na firigo 20 byose bifite agaciro miliyoni 490 Frw
Abayobozi batandukanye batambagijwe ayo mavuriro agendanwa yahawe u Rwanda
Utubati tuzajya dufasha mu bikorwa by'ikingira hifashishijwe amavuriro agendanwa
Ahagenewe imiti cyangwa inkingo muri aya mavuriro agendanwa
Udutanda abakingirwa baryamishwaho
Imodoka zashyizwemo ibikoresho byose bigezweho byakwifashishwa muri serivisi z'ubuvuzi
U Rwanda rumaze kugira bene aya mavuriro agendanwa ageze kuri atandatu
Rimwe mu mavuriro agendanwa yahawe u Rwanda
Abayobozi ku ruhande rw'u Rwanda, u Budage na Aga Akhan University Hospital batambagijwe ububiko bw'inkingo biherereye mu Cyanya cy'inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo
Zimwe muri firigo 20 zahawe u Rwanda mu kurufasha kubungabunga inkingo
U Rwanda rwashyikirijwe na firigo 20 zikozwe mu buryo bugezweho zizafasha mu gukonjesha inkingo ngo zitangirika

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .