Byatangajwe mu iteka rya Perezida n° 091/01 ryo ku wa 26/12/2024 ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 27 Ukuboza 2024.
Muri Kamena 2024 ni bwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’inkingo, International Vaccine Institute (IVI), Dr. Jerome H. Kim, basinye amasezerano agamije kuzatangiza ishami ry’icyo kigo rishinzwe Afurika, rikagira icyicaro mu Rwanda.
Nyuma yo gusinyana na Minisiteri y’Ubuzima, ubuyobozi bw’icyo kigo kandi bwongeye kugirana amasezerano y’Icyicaro hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na International Vaccine Institute, ku wa 25 Ugushyingo 2024.
Ni amasezerano akubiyemo ingingo zitandukanye zigera kuri 21.
Muri zo harimo irebana no gusonerwa imisoro ku bicuruzwa na serivisi zitandukanye zirimo ibikoresho, ibinyabiziga, imashini n’ibindi bikoreshwa n’ikigo gusa ibyacurujwe ku bantu cyangwa ibigo bisanzwe byo bizajya bisorerwa.
Harimo kandi ingingo ivuga ko ari ingenzi kubaka ubushobozi bwo gukorera imiti imbere mu gihugu mu guharanira kwigenga mu birebana n’ubuzima muri Afurika n’imibereho myiza y’Abanyafurika, ndetse no kubaka ubushobozi mu by’ikoranabuhanga.
IVI Africa Regional Office izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ibijyanye n’inkingo mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika, guteza imbere ikoranabuhanga n’ubumenyi mu ikoranabuhanga rikenewe mu rwego rw’imiti n’ibindi bitandukanye.
Aya masezerano asanze mu Rwanda hari kubakwa uruganda rwa BioNtech ruzajya rukora inkingo zitandukanye.
IVI ni Umuryango udaharanira inyungu ugamije gukora ubuvugizi kugira ngo inkingo ziboneke kandi zigere kuri bose, binyuze mu bufatanye n’ibigo by’ubushakashatsi, za guverinma n’inganda zikora imiti n’inkingo.
Uyu muryango ugira uruhare mu ikorwa ry’inkingo nshya, igeragezwa ryazo no kuzikwirakwiza hirya no hino ku Isi.
Icyicaro cy’uyu muryango washinzwe mu 1998, giherereye i Seoul muri Koreya y’Epfo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!