00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwateye intambwe ikomeye ku Isi mu bugenzuzi bw’imiti n’inkingo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 6 December 2024 saa 11:06
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FD cyashyizwe ku rwego rwa gatatu (ML3) mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.

Iyo ntambwe yatumye u Rwanda rwinjira mu itsinda ry’ibihugu 18 bimaze kugera kuri urwo rwego ku Isi, ruba mu bihugu umunani bya Afurika byateye iyo ntambwe.

ML3 itangwa n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS. Ni urwego ruhabwa ibihugu bifite uburyo buhamye ndetse bugezweho kandi bukora neza mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.

Ni intambwe igaragaza intera u Rwanda rumaze kugeraho mu kubahiriza amahame agenderwaho mu kurengera ubuzima bw’abantu, binyuze mu bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’inkingo bukorwa na Rwanda FDA.

Rwanda FDA igeze kuri uru rwego nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe na OMS, dore ko ari yo ifite inshingano kugenzura imikorere y’ibigo by’ibihugu bishinzwe Ubugenzuzi bw’lmiti n’lnkingo.

Rwanda FDA yakorewe iri genzura mu bihe bitandukanye guhera mu Ukuboza, 2022 kugeza mu Ukwakira, 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof. Emile BIENVENU, yagize ati "Dutewe ishema no kugera kuri uru rwego. Birashimangira imbaraga u Rwanda rushyira mu gushyigikira ishoramari n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu buryo burambye.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe hishimirwa iyi ntambwe ikomeye igihugu giteye, bazakomeza guharanira ko ibipimo by’ubuziranenge bw’imiti n’inkingo byubahirizwa hagamijwe kurinda ubuzima rusange.

Ubusanzwe muri ibi byo kugenzura buziranenge bw’imiti n’inkingo, habamo ibyiciro bine, buri kimwe kikagira igisobanuro cyacyo, icya gatatu kikaba inkingi ya mwamba kuko icya kane kizaza ibyinshi u Rwanda rwaramaze kubyemererwa.

U Rwanda rwateye intambwe ikomeye kuko ubusanzwe iyo igihugu kigenzuwe, kugira ngo gishyirwe kuri uru rwego, bifata nk’imyaka iri hejuru y’imyaka itanu, ariko ku Rwanda byasabye imyaka ibiri gusa.

Ikindi gikomeye ni uko ubu ikigo gikorera inkingo mu Rwanda kizajya kigenzurwa na Rwanda FDA, ibyemejwe bigafatwa nk’ihame ku rwego mpuzamahanga, ni ukuvuga ibyo bigo bikora bikaba byagurishwa no mu bindi bihugu.

Ni mu gihe ibihugu bitaragera kuri urwo rwego biba bivuze ko iyo miti yabikorewemo iba itemerewe kurenga imipaka yacyo.

U Rwanda rukomeje guteza imbere ibijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa. Mu minsi ishize ni bwo rwakiriye Ikigo Nyafurika Kigenzura Ubuziranenge bw’Imiti, AMA (African Medicines Agency), kizaba gifite icyicaro gikuru i Kigali.

Iki kigo cyashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU kizakora ibijyanye no kongerera umugabane ubushobozi mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga no guhangana n’ibibazo by’ubuke bw’imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika.

AMA izajya igenzura imiti yaba ikorerwa muri Afurika n’ishyirwa ku isoko ryayo, inagenzura abakora ubushakashatsi bujyanye n’imiti mu kubahiriza amabwiriza hirindwa ko hasohoka iyangiza, ibisobanuye ko rwabaye icyicaro gikuru cy’ubugenzuzi bw’imiti ku mugabane.

Rwanda FD yashyizwe ku rwego rwa gatatu mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .