00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwateye indi ntambwe iganisha ku gutangira gukorera inkingo n’imiti mu gihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango kENUP Foundation, utera inkunga ibikorwa birimo ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima yagiriye uruzinduko i Kigali rutegura gutangira gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima ni yo yatangaje ko Holm Keller ari mu Rwanda ndetse yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’uw’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.

Mu bandi bayobozi bagiranye ibiganiro na we harimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse n’Abayobozi b’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, RFDA.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko bagiranye ibiganiro biganisha ku kureba uko mu Rwanda hatangira gukorerwa inkingo, kureba ibisabwa n’uburyo byakorwamo.

Ati “Twagiranye ibiganiro byo kureba uko twakorana mu gufatanya, kureba ibikenewe byose kugira ngo inkingo zibe zabasha gukorwa mu Rwanda n’uko zakorwa, ibigo byabigiramo uruhare ndetse n’uburyo bw’uko ubumenyi bwahanahanwa, uko byakorwa mbese.”

Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Budage mu Rwanda ari naho uyu muryango wa kENUP Foundation ukomoka, bwatangaje ko ibiganiro Keller yagiranye na bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda bitegura itangizwa ry’uruganda rukora inkingo n’indi miti.

Umuryango kENUP Foundation watangijwe mu 2014, ufite intego n’inshingano zo gufasha Umugabane w’u Burayi kumva gahunda yo guhanga udushya mu rwego rw’ubuzima.

Kuri ubu kENUP Foundation, iri gukorana n’Umugabane wa Afurika muri gahunda yiswe ‘API for Africa’ igamije gukemura ikibazo cy’ubuke bw’inkingo za Covid-19.

Uyu muryango ubifashijwemo na Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank (EIB), urateganya gutera inkunga ibikorwa byo gukorera inkingo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Hari intambwe ikomeye u Rwanda rwamaze gutera

Muri Gicurasi 2021, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga ku Buzima, yatangaje ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro biganisha ku gukorera mu gihugu inkingo za Covid-19 n’indi miti yifashishwa mu buvuzi.

Icyo gihe yagize ati “Mu rwego rwo guteza imbere no kongera ahakorerwa inkingo ku mugabane wacu wa Afurika u Rwanda ruri mu biganiro bigeze kure n’ibigo mpuzamahanga byigenga ndetse n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo tubashe kubaka ubushobozi mu gukora inkingo za mRNA za Covid19.”

“Ndashimira ibigo byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bushake no kwiyemeza tubona mu gufatanya n’u Rwanda ndetse na Afurika.”

Mu mpera za Kamena 2021, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta y’u Rwanda byasinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 3,6 Frw zizifashishwa mu bikorwa birimo ibyo guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane ibijyanye n’ishoramari ryo gutangiza gahunda yo gukorera inkingo imbere mu gihugu.

Byitezwe ko aya mafaranga azashyirwa mu rwego rw’ubuzima azifashishwa na RFDA cyane cyane muri gahunda zigamije gukurura ishoramari ryo gukora inkingo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko kubaka ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ubuziranenge biri mu bizarufasha mu rugendo rwatangiye rwo gutangira gukora inkingo.

Ati “Kuzamura ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ibipimo bikajya ku rwego rukenewe ku rwego mpuzamahanga ni intambwe y’ingenzi mu rugendo rwacu ruganisha ku gukora inkingo.”

Yakomeje agira ati “Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kizaba icyuho muri gahunda yo gutanga inkingo mu buryo bungana muri Afurika binyuze mu kubaka ubushobozi bwo gukora imiti n’inkingo.”

Ibi byanashimangiwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, wagaragaje ko Afurika igifite ikibazo cy’umubare muto w’inkingo ibasha kwikorera, yemeza ko aya masezerano azazamura ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’iyi gahunda yo gukora inkingo.

Ikibazo cy’inkingo gikomeje guhangayikisha ibihugu by’umwihariko ibyo ku Mugabane wa Afurika. Mu Rwanda kuva ku wa 5 Werurwe 2021, hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye abaturage 439.568.

U Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19.

Umuyobozi Mukuru wa Kenup Foundation, Holm Keller, yasuye ahakorera RFDA
Umuyobozi Mukuru wa Kenup Foundation, Holm Keller, yasuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda mu ruzinduko ruteguza umushinga wo gutangira kuhakorera inkingo n'imiti
Umuyobozi wa kENUP Foundation, Holm Keller, yagiranye ibiganiro na bamwe mu bagize Guverinoma y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .