Gahunda yo gutanga urushinge rukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida yatangiye ku wa 3 Mutarama 2025, itangirizwa mu bigo nderabuzima bya Gikondo na Busanza.
Yagenewe abafite ibyago byinshi byo kwandura agakoko gatera SIDA kurusha abandi, barimo abakora uburaya, ababana n’abo bashakanye umwe ari muzima undi yaranduye n’abandi.
Urushinge ruterwa umuntu utarandura, urwa mbere rukamara ukwezi na ho urwa kabiri rukamara amezi abiri, bivuze ko buri mezi abiri uwahisemo ubu buryo asubira kwiteza urushinge.
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Ikuzo Basile yabwiye The New Times ko ubu buryo buzafasha kurwanya akato n’ipfunwe kuri bamwe batinyaga gufata ibinini bya buri munsi bibarinda kwandura Virusi itera Sida.
Ati “Iyi ntabwo ari serivisi igenewe abaturage muri rusage, yagenewe abantu bahorana ibyago byo kwandura bagorwa no gufata imiti ya buri munsi. Uyu muti uterwa mu rushinge wafasha kugabanya akato gakomoka ku gufata ibinini by’umwihariko ku rubyiruko.”
Imibare igaragaza ko mu Rwanda haboneka ubwandu bushya bwa SIDA icyenda buri munsi, mu biganjemo abakora uburaya n’urubyiruko ruri mu myaka 18 kugeza kuri 24.
Ati “Iyi gahunda ni imwe mu zikubiye mu mirongo migari igamije gufasha abafite ibyago byo kwandura ku buryo bagerwaho n’uburyo bwo kwirinda.”
Igerageza rya mbere rizamara umwaka, abahawe uyu muti bakomeze gukurikiranirwa hafi harebwa uko umubiri wawakiriye n’imikorere yawo, ibizavamo bizashingirweho hafatwa icyemezo cyo kwagurira gahunda no mu bindi bice by’igihugu.
Kimwe n’ubundi buryo bwo kwirinda ubwandu bwa SIDA, urushinge ruzajya rutangwa ku buntu.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida barenga ibihumbi 220, na ho 95% muri bo bayifata neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!