Ku wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangaje ko muri RDC hatahuwe icyorezo kitaramenyekana.
Ryavuze ko kugeza icyo gihe cyari kimaze kwica abarenga 30, mu gihe abandi barenga 390 bacyanduye. Cyiganje cyane mu duce twa Panzi na Kwango, iri mu bilometero 700 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kinshasa.
Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente aherutse kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko u Rwanda rwatangiye gukurikiranira hafi ibijyanye n’iki cyorezo.
Ati “Minisiteri y’ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) barabikurikirana umunsi ku munsi, icyo nababwiye ni uko duhari ngo turinde ubuzima bw’Abanyarwanda. Ibyorezo byaraje turabirwanya twese dufatanyije, turwanya COVID-19 irashira, Monkeypox iraza turayirwanya birakunda, ubu turangije Marburg byarakunze. N’icyo turakurikiranira hafi kuko inzego z’ubuzima zacu zirakurikirana, icyorezo ntiwavuga ngo ntabwo kizagera mu Rwanda kuko ntikigenzurwa nk’umuntu ariko nikinahagera tuzakirwanya nk’uko twarwanyije ibindi.”
OMS ivuga ko ibimenyetso by’iki cyorezo bijya gusa cyane n’iby’ibicurane kuko uwacyanduye arangwa n’umuriro, kuribwa Umutwe, kunanirwa guhumeka no kugira amaraso make.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!