U Rwanda rwatangije uburyo bwo gupima Coronavirus butanga ibisubizo mu minota itarenze 30

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2020 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangaje ko hatangijwe uburyo bwo gupima coronavirus buzwi nka ‘Antigen Rapid tests” butanga ibisubizo mu gihe cy’iminota itarenze 30.

Test Rapid isanzwe ikoreshwa mu Rwanda mu gupima izindi ndwara nk’agakoko gatera Sida na Malaria ariko bikaba ari ubwa mbere igiye gukoreshwa mu gupima icyorezo cya Covid-19.

Mu gupima iki cyorezo, u Rwanda rusanzwe rukoresha uburyo bwa ‘PCR’, aho uwapimwe ashobora kubona ibisubizo bye hagati y’amasaha arindwi n’umunani.

Isuzuma rya PCR ikorwa bafata ibizamini mu muhugo cyangwa mu mazuru. Baba bareba uturemangingo muzi twa coronavirus. Nubwo ari uburyo bukoreshwa cyane, ntabwo bwizewe ijana ku ijana cyane cyane ku bantu byagaragaye ko batarwaye kuko mu gihe umuntu atagaragaza ibimenyetso hari ubwo adahita agaragara nk’umurwayi.

Na Antigen tests nazo zikoresha ibizamini byafashwe mu mazuru cyangwa mu muhogo ariko ibisubizo biboneka vuba. Ho inzobere ziba zireba intungamubiri (proteines) zikunze kuba hafi y’ahari virusi ya corona bakaba bamenya niba urwaye cyangwa utarwaye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsabimana abinyujije kuri Twitter yavuze ko hari laboratwari ipima muri PCR yashyizwe mu bitaro bya Kibagabaga, hakaba hanatangijwe uburyo bwa Rapid Test.

Yagize ati “Amakuru meza uyu munsi. Hafunguwe uburyo bwo gupima coronavirus bwa (RT-PCR) mu bitaro bya Kibagabaga, no gutangiza uburyo bwo gupima bwihuse buzwi nka Antigen Rapid tests.”

Kuba mu Rwanda hatangira gukoreshwa ubu buryo bwa ‘Rapid Test’ byatangajwe kuwa 18 Kanama ubwo Laboratwari nkuru y’igihugu yashyikirizwaga ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi mirongo itanu by’amadorali y’Amerika (50,000 USD) byifashishwa mu gupima Covid-19 muri ubu buryo bwihuse.

Ni ibikoresho yahawe n’Ikigo Africa Medical Supplier ku bufatanye n’Uruganda rwo muri Koreya y’Epfo cya SD Biosensor Inc. rumenyerewe cyane mu gukora “Rapid Test” nk’izipima isukari (Diabetes) nk’izitwa Code-free zimenyerewe mu Rwanda.

Uwari uhagarariye Laboratwari Nkuru y’igihugu, Dr Ivan Mwikarago, ubwo yashyikirizwaga ibi bikoresho mu izina rya Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko mu igerageza bamaze iminsi bakora basanze ubu buryo bwihuse bwo gupima Covid-19 nabwo bwatangira gukoreshwa mu Rwanda.

Yagize ati “Ubundi ntabwo twajyaga dukoresha uburyo bwa ‘rapid test’, mu gupima Covid-19; ariko nyuma y’uko amageragezwa yakozwe yerekanye ko ubu buryo bwizewe kandi bushobora gutanda umusaruro; hagiye gutangira gahunda yo gupima abantu Covid-19 hakoreshejwe uburyo butanga ibisubizo mu gihe gito ‘ RAPID TEST”.

Uburyo bwa ‘PCR’ busanzwe bukoreshwa n’u Rwanda mu gupima Covid-19, bwatangaga ubushobozi bwo gupima nibura abantu bari hagati ya 2500 na 5000 ku munsi, uyu mubare ukaba wakwiyongera mu gihe ubu buryo bwa Rapid Test bwaba butangiye gukoreshwa.

Ubu buryo bwo gupima Covid-19 byihuse bwatangiye gukoreshwa mu bihugu byazahajwe cyane na Covid-19 nk’u Bushinwa, u Buhinde hagamije gufata umubare munini w’ibipimo kandi ba nyirabyo bakabona ibisubizo byabo mu gihe gito.

U Rwanda rwatangije uburyo bwo gupima Coronavirus butanga ibisubizo mu minota itarenze 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .