Muri Nyakanga 2024 ni bwo abantu ba mbere barwaye indwara ya Mpox bagaragaye mu Rwanda, baravurwa barakira.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo zirimo gukaraba intoki kenshi no kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye kuko ari ho hari ibyago byinshi byo kwanduzanya Mpox.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye IGIHE ko mu ngamba igihugu giteganya zo kwirinda Mpox harimo no gukingira abaturage ariko bikazakorwa hagendewe ku bashobora kwibasirwa kurusha abandi.
Ati “Hari itsinda mu Rwanda ririho riri kwiga ngo turebe uburyo urwo rukingo rwazakoreshwa, biramutse bitangiye na byo ni amakuru twabamenyesha.”
Niyingabira yanavuze ko inkingo zitaragera mu gihugu ariko mu gihe ibikorwa byo gukingira bizaba bitangiye hazarebwa aho bikenewe cyane aho kubitangirira ku gihugu cyose.
Ati “Ntabwo twatangirira ku bantu bose, hari amatsinda aba afite ibyago byo kwandura kurusha andi, ubwo ni yo umuntu yabanza guheraho bitewe n’inkingo zaba zihari uko zingana, hanyuma nyuma uko byazajya bigaragara ko n’andi matsinda akeneye guhabwa urukingo bakazatekerezwaho. Gusa ubu ntabwo iyi gahunda y’ikingira iratangira mu gihugu.”
Yavuze ko abantu bashobora guherwaho mu ikingira harimo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka haba mu Karere ka Rubavu n’ahandi ndetse n’abandi bashobora kwandura mu buryo bwihuse.
Ati “Icya mbere ni ukubanza gushaka uko inkingo ziboneka hanyuma gahunda y’ikingira ikabona gutangira. Nubwo urukingo rwaza burya ruba ruje gusigasira n’izindi ngamba ziba zihari, ni ukuvuga ko mu byo duteganya mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo harimo no kuba twakingira.”
Inkingo ziri gukwirakwizwa mu bihugu bya Afurika inyinshi ziri gutangwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Magingo aya abantu bane bari baranduye Mpox mu Rwanda bose baravuwe barakira barataha, ndetse inzego z’ubuzima zizeza ko ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara buhari.
Indwara ya Mpox yibasiye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abarenga ibihumbi 22 bamaze kwandura na ho abarenga 715 bahitanywe na yo muri uyu mwaka.
Virusi ya Mpox imaze kugera mu ntara 22 muri 26 za RDC, no mu bihugu 13 bya Afurika.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryashoye miliyoni 600$ mu rugamba rw’amezi atandatu rwo guhangana n’iki cyorezo mu bice bitandukanye by’Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!