00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashyizeho ahantu harindwi ho gupimira Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukwakira 2022 saa 08:23
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hashyizweho ahantu harindwi mu bice bitandukanye by’igihugu hazajya hapimirwa icyorezo cya Ebola, nk’imwe mu ngamba zikomeje gufatwa mu gukumira no guhangana nacyo.

Aho hantu ho gusuzumira ni mu bitaro bya Rwamagana, ibya Gisenyi, ibya Ruhengeri, ibya Kibuye, ibya Kaminuza i Butare (CHUB), ibya Nyarugenge n’ibya Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko hashyizweho amatsinda ahuriyemo abasanzwe bakora mu nzego z’ubuzima nk’abaganga n’abakora muri za Laboratwari kugira ngo iki cyorezo gikumirwe.

Icyorezo cya Ebola giherutse kugaragara muri Uganda, aho abantu 31 byemejwe ko bacyanduye naho icyenda kikaba cyarabahitanye nk’uko imibare yo mu cyumweru gishize ibyerekana.

Dr Edson Rwagasore ushinzwe kurwanya ibyorezo bishya muri RBC, yabwiye The New Times, ko imyiteguro yo gukumira no guhangana na Ebola irimo gukorwa mu nzego zose ariko ikigamijwe cyane ari ugukumira ko Ebola yaturuka muri Uganda ikinjira mu Rwanda, aho kugeza ubu nta muntu n’umwe urayigaragaraho.

Ati “Ibi turimo kubikora binyuze mu kohereza abantu ku mipaka itandukanye ngo bapime abinjira baturutse cyane cyane mu duce indwara yagaragayemo”.

Dr Rwagasore yasobanuye ko amatsinda y’ubutabazi bwihuse yashyizwe muri biriya bitaro birindwi kandi yahuguwe ku buryo nayo azafasha mu guhugura abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima kugira ngo haboneke benshi bashobora gupima no gutahura Ebola vuba cyane.

Yakomeje avuga ko abajyanama b’ubuzima n’urubyiruko rw’abakorerabushake bagiye kwifashishwa mu gupima abaturage mu ngo zabo no kohereza ugaragaje ibimenyetso mu bitaro.

Imyambaro n’ibindi bikoresho byifashishwa mu guhangana na Ebola birimo gukwirakwizwa mu bari ku ruhembe rwo kurwanya Ebola mu nzego z’ubuzima.

Ebola yandurira mu matembabuzi ava mu mubiri, ku buryo ishobora gukwirakwira mu gihe umuntu akoze ku wanduye cyangwa mu guhererekanya ibintu byagiyeho ubwandu.

Urwaye Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi. Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

U Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo gukumira Ebola nubwo nta muntu n'umwe iragaragaraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .