U Rwanda rwakiriye laboratwari ngendanwa ishobora gupima Coronavirus abantu 600 ku munsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gicurasi 2020 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyashyikirijwe laboratwari ngendanwa igizwe n’imashini ebyiri zo gupima Coronavirus, bikazongera ubushobozi bw’u Rwanda mu gupima iki cyorezo.

Iyi Laboratwari yatanzwe ku nkunga y’u Budage, yakiriwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 n’Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, akaba yayishyikirijwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa EAC, Christophe Bazivamo, mu gikorwa cyanitabiriwe na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Thomas Kurz.

RBC yatangaje ko iyi laboratwari ifite ubushobozi bwo gupima abantu 600 ku munsi.

RBC iherutse gutangaza ko u Rwanda rumaze kugira ubushobozi buhagije bwo gupima Coronavirus, aho ubu imashini zisanzwe zipima virusi itera Sida, zigiye kwifashishwa mu gupima iki cyorezo.

Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana yavuze ko imashini zari muri Laboratwari u Rwanda rwatangiranye zikubye inshuro zirenga ebyiri ariko n’abakeneye gupimwa nabo biyongera umunsi ku wundi.

Ati “Twatangiye dupima abantu bafite ibimenyetso, tugeraho dupima umuntu wese wahuye n’ufite uburwayi, tugera aho tunatekereza ngo ariko iki cyiciro nacyo uwagipima, ubu noneho dufite umukoro w’uko tuzajya dupima benshi bashoboka uko ubushobozi bwiyongera”.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus, yagaragara mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo byayo 45 140, habonetsemo abanduye 287, abakize ni 168 bivuze ko abakirwaye ari 119. Nta n’umwe urapfa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Thomas Kurz (ibumoso), Bazivamo (hagati) na Dr Nsanzimana ubwo hatangwaga iyi laboratwari ngendanwa
Iyi laboratwari igizwe n'imashini ebyiri, ifite ubushobozi bwo gupima abantu 600 Coronavirus
Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana yavuze ko imashini zari muri Laboratwari u Rwanda rwatangiranye zikubye inshuro zirenga ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .