U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga yiga no ku mbogamizi mu kuboneza urubyaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2018 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Abantu barenga 3000 bo mu bihugu 110 bategerejwe mu Nama Mpuzamahanga yo kuboneza urubyaro izabera mu Mujyi wa Kigali, hagati ya 12-15 Ugushyingo 2018.

Abazayitabira bazaganira ku byiza byakozwe, kwishimira ibyagezweho no kureba ahakenewe umwotso mu kuboneza urubyaro.

Itegerejwemo abayobozi bakomeye ku Isi n’abagore b’ibyitegererezo mu ngeri zitandukanye.

Barimo Martine Moise, umugore wa Perezida wa Haiti, Jovenel Moïse; Igikomangoma cya Jordan, Sarah Zeid na Toyin Ojora Saraki watangije Wellbeing Foundation Africa.

Izatangirwamo ibiganiro birimo kunoza ihanahana ry’amakuru ajyanye n’uburenganzira ku mibonano mpuzabitsina, ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro; kugera ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu 2030; uruhare rw’urubyiruko no kongerera imbaraga serivisi zo kuboneza urubyaro.

Umuyobozi wa Komite itegura iyi nama, Jose “Oying” Rimon, yavuze ko intambwe y’u Rwanda mu kwegereza abaturage serivisi zo kuboneza urubyaro yatumye barubenguka.

Yagize ati “Kuboneza urubyaro bigabanya inshuro ebyiri umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’uw’abana bapfa bavuka kuri 30%. Guhabwa uburyo buborohereza biha abagore n’abakobwa kwita ku hazaza habo. U Rwanda rwitwaye neza muri uru rwego.”

Serivisi zo kuboneza urubyaro zimakajwe muri gahunda z’igihugu kuva mu myaka 15 ishize aho zwashinze imizi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yavuze ko “Igihugu cyarazamutse mu bijyanye no kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho hagati ya 2000 na 2015.”

Muri iyi nama, u Rwanda ruzasangiza amahanga inzira yarwo mu kuboneza urubyaro.

Ati “Mu nama tuzareba imbogamizi, twishimire ibyagezweho, tunasangizanye ubumenyi twibanda ku kuzirikana ko gushyira imbaraga mu kuboneza urubyaro bigira ingaruka nziza kui sosiyete.”

Raporo ya gatanu y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku Miturire n’Ubuzima (RDHS 5) yerekanye ko ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 13,497, bugaragaza ko mu 2005 umugore umwe yabarirwaga impuzandengo y’abana 6.1, mu 2014/2015 yageze kuri 4,2. Intego ni uko baba 2,3%.

Ubushakashatsi bwa RDHS bwo mu 2015 bwagaragaje ko abagore bagera kuri 53%, baboneza urubyaro, biganjemo abakoresha uburyo bwa gakondo.

Ibarura ryo mu 2012 ryerekanye ko umubare w’ Abanyarwanda ushobora kwikuba kabiri hagati y’imyaka 20 na 25. Iyo gahunda zo kuboneza urubyaro zitabaho byashoboraga kuba nko mu myaka 10 na 15.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yavuze uko u Rwanda rwateye intambwe mu kuboneza urubyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza