Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Koreya, Yasmin D. Amri Sued, yarazamuye ibendera ry’u Rwanda ku cyicaro cya IVI kuwa 3 Kamena 2022.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko igihugu cyasabye kwinjira muri IVI hashingiwe ku cyerekezo cy’iki kigo, ashimangira ko ubufatanye bw’Isi yose mu gutuma inkingo ziboneka kandi zikagera kuri bose nta busumbane ari inzira nziza yo kurandura ibyorezo no kwimakaza gahunda nziza y’ikingira ku migabane yose.
Ati "Kugera kuri iyo ntego, hakenewe ko buri gihugu gifashwa gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’abantu, urwego rw’ubuzima n’ibikorwaremezo. Inkunga y’abafatanyabikorwa nka Gavi, Unicef, IVI n’abandi, izadufasha kugera kuri iyo ntego".
Ambasaderi Sued yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwigira kuri IVI nk’umuryango ukuze, ufite ubunararibonye n’ubumenyi kandi rwiyemeje gukorana umurava kugira ngo rugere ku ntego yarwo.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IVI, George Bickerstaff, yahaye ikaze u Rwanda mu muryango avuga ko ari ishema gusangira na rwo intego zo kurandura indwara ahanini zitizwa umurindi n’ubukene n’ubusumbane mu kubona imiti n’inkingo.
U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu gihe rufite gahunda yo kubaka uruganda rukora inkingo zirimo iza Covid-19 n’indi miti.
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika rizateza imbere urwego rw’ubuzima kuri uyu Mugabane.
Yagize ati “Ikorwa ry’inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya BioNTech rizafungura amahirwe yo kubona inkingo ku buryo bungana ku rwego rw’Isi. U Rwanda rwiteguye gutangiza uruganda rukora inkingo [rwifashishije ikoranabuhanga rya] m RNA mu bihe biri imbere, ku bufatanye na BioNTech ndetse n’abafatanyabikorwa bacu ku Mugabane wa Afurika no hirya yayo.”
U Rwanda rwinjiye muri IVI rwiyongera ku bindi bihugu 38 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS). U Rwanda rukaba rufite uruhagarariye mu nama y’ubutegetsi ureberera inyungu zarwo ari we Dr Leon Mutesa watangiye imirimo ye kuwa 28 Gicurasi 2022.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!