00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruteganya kwakira ibitaro by’amaso bikorera mu ndege

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 October 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Umuryango Orbis International wita ku barwayi b’amaso mu bihugu birenga 200 uteganya kuzana mu Rwanda ibitaro byawo bikorera mu ndege, Flying Eye Hospital.

Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Barwayi b’Amaso (RIIO), Dr Nkurikiye John, yatangarije The New Times ko ibi bitaro bitangirwamo amasomo y’ubuvuzi bw’amaso bizaza mu Rwanda mu 2025, bihamare iminsi 15.

Dr Nkurikiye yasobanuye ko iyi ndege yo mu bwoko bwa McDonell Douglas DC-10 irimo imashini zigezweho zifashishwa mu kwigisha uko babaga ijisho ndetse n’umwanya wagenewe igikorwa cyo kubaga ijisho kigoye.

Yagize ati “Iyi ndege y’agahebuzo ifite imashini zigezweho zifashishwa mu kwigisha uburyo bwo kubaga ijisho n’ahantu hagezweho hakorerwa igikorwa cyo kubaga ijisho kigoye. Izamara i Kigali iminsi 15 kandi tuzatangariza abantu andi makuru uko gahunda izakomeza gutegurwa.”

Orbis International yifashisha abaganga n’abarimu bayo mu guhugura abaganga n’abaforomo bo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, cyane cyane aho bigoye ko hagera ibikorwaremezo bigezweho mu buvuzi bw’amaso.

Muri Nyakanga 2024, Orbis hamwe na Topcon Healthcare byatangaje ko ku bufatanye na RIIO byatangiye ubufatanye mu gusuzuma uburwayi bw’amaso ku barwanyi ba Diyabete mu Rwanda.

Icyo gihe, Topcon yatangaje ko yahaye RIIO camera zisuzuma uburwayi bw’amaso zo mu bwoko bwa NW400 na NW500, kugira ngo zikoreshwe mu kuvura Abanyarwanda.

Ku bufatanye na Topcon na Orbis, RIIO, iteganya gutangiza gahunda yo gusuzuma abarwayi ba Diyabete indwara z’amaso, hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano buzwi nka AI, buzajya bukorana n’izi camera, bitange igisubizo mu masegonda.

Ibitaro bya Flying Eye Hospital ni uku bigaragara inyuma
Indege ya Orbis ifite ibice birenga umunani bifite aho bihurira n'ubuvuzi bw'amaso
Iyi ndege ifite ibikoresho bigezweho byifashishwa mu buvuzi bw'amaso
Imbere hari umwanya wagenewe ibitanda by'abarwayi b'amaso
Topcon na yo iherutse guha u Rwanda camera zifashishwa mu gusuzuma amaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .