Iyi gahunda nigerwaho mu myaka ine iri imbere, izafasha u Rwanda kuba Igihugu cya kane muri Afurika kigize abaganga bahagije nyuma ya Afurika y’Epfo, Libya na Botswana.
MINISANTE itangaza ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo kuziba icyuho cy’umubare muke w’abaganga wari umaze igihe nta gihindukaho kuko abazaga ku isoko ry’umurimo buri mwaka bajyaga kungana n’abaganga bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ni mu gihe Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubuzima ku Isi, OMS ugaragaza ko Igihugu gifite abaganga bahagije bagomba kuba nibura ari ukuva kuri bane ku baturage 1000 kuzamura. Uyu munsi mu Rwanda hari umuganga umwe ku baturage 1000.
Iyi gahunda iteganya ko uwo mubare uzaba umaze kwikuba kane mu 2028.
Imibare yo mu ntangiriro za Nyakanga 2024, igaragaza ko uyu munsi Igihugu gifite abaganga bose hamwe 25,609 mu gihe biteganyijwe ko gahunda ya 4x4 izatuma bagera kuri 58,582 mu 2028.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ibigo n’inzego bigera kuri 31.
Iyi gahunda kandi izashyira itafari ku cyizere cyo kubaho ku Banyarwanda aho mu 2035 kizaba kigeze ku myaka 80 kivuye kuri 69 kiriho uyu munsi mu gihe mu 2050 kizaba ari imyaka 90.
Iyi gahunda kandi izagabanya 60% by’imfu ziterwa n’indwara zandura ndetse na 41% by’imfu zifitanye isano n’indwara zitandura nka kanseri, umutima, diabète, umuvuduko w’amaraso n’izindi ziri kwiyongera muri iyi minsi ku rwego rw’Isi.
Izagabanya kandi umubare w’abana bapfa mu bavutse batagejeje igihe ugere ku mpinja 11 ku 1000 zavutse ndetse n’imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zigabanuke zigere ku bana bari munsi ya batanu ku mwaka mu 2050.
Ababyeyi bapfa babyara, na bo iyi gahunda izafasha kubagabanya, aho mu 2030 bazaba ari abagore 70 ku mwaka mu gihe mu 2050 bazaba bari munsi ya 50 ku mwaka.
Iyi gahunda ya 4x4 yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2023 itangirana no kwagura uburyo bw’imyigishirize y’ubuvuzi.
Hari ibyatangiye gukorwa
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2023. Itangiranye n’ingamba zinyuranye zirimo kuvugurura uburezi bw’abiga ubuvuzi, kongera ibitaro byigisha ndetse n’andi mavugurura.
Hari za Kaminuza n’amashuri makuru zirimo Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’izindi zigera kuri 12 n’ibitaro 14 byagizwe ibyo kwigishirizamo mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga no kubona aho bakorera imenyerezamwuga.
Ibyo bitaro ni ibya Kibogora, Kibuye Kabgayi, Nyagatare, Kibungo, Kirehe, Ruhengeri, Butaro, Byumba, Rwamagana n’ibindi byo mu Mujyi wa Kigali. Ibi bitaro byatangiye koherezwamo inzobere z’abaganga bazafasha mu kuvura no kwigisha abandi kandi bizakomeza no kwiyongera uko ibitaro byo mu ntara bigenda byagurwa.
MINISANTE ivuga ko icya mbere yabanje gukora ari ukongera umubare w’abiga ubuvuzi muri za kaminuza n’amashuri makuru kuko hari ahakoreshwaga 20% gusa by’ubushobozi bwose buhari, hongerwa n’umubare w’abarihirwa amafaranga y’ishuri ndetse havugururwa za loboratwari zo kwigiramo.
Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri MINISANTE, Dr. Nkeshimana Menelas, yavuze ko ibyo ari zo nkingi z’ibanze z’iyi gahunda.
Yagize ati “Twabanje kuzamura umubare w’abanyeshuri kuko ubushobozi bwo kubakira bwari buhari. Muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga byigisha ubuvuzi twongeyemo abanyeshuri twishyurira ishuri ariko dusinyana amasezerano ko bazakorera Igihugu mu myaka itanu ya mbere bakimara kwiga. Muri UR hari aho twabasabye kwigisha ibyiciro bibiri icyarimwe kuko hari abarimu nko muri farumasi bamaraga amezi atandatu isomo ryabo rirangiye ugasanga nta kindi bari gukora kandi ibyo bizongera abanyeshuri”.
Muri uko kongera abanyeshuri, avuga ko abigaga farumasi muri UR kuko ari ho yigishwa gusa hari ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 180 ku mwaka ariko bakira gusa 77 ariko ubu bakiriye abagera ku 157.
Mu yandi masomo muri kaminuza zose muri rusange, ababaga amenyo hari ubushobozi bwo kwigisha abagera 60 ariko bigisha 37 gusa. Ubu hari kwiga abagera kuri 59.
Mu biga ubuforomo, hari ubushobozi bwo kwigisha 3500 ku mwaka mu Gihugu ariko higaga 640 gusa, ariko ubu hari kwiga abagera hafi ku 2000.
Abigaga ububyaza, mu gihugu hari ubushobozi bwo kwigisha abagera kuri 1400 ariko higaga gusa 72 ku mwaka, ariko ubu bafashe hafi 340 bari kwiga ubu, mu gihe mu biga andi masomo y’ubuvuzi hari ubushobozi bwo kwigisha abagera kuri 2000 ariko higishwa 495 ku mwaka, gusa ubu hari kwiga abagera kuri 868.
Ibi kandi bizajyana no kongera abaganga b’inzobere baturutse hanze y’Igihugu bazajya bavura indwara Abanyarwanda bajyaga kwivuriza mu mahanga, banigisha abandi baganga kugira ngo babashe kuzivura.
Dr. Nkeshimana avuga ko ibi bitazahagarika abajyaga kwiga mu mahanga kuko abanyeshuri bake bazakomeza koherezwayo guhaha ubumenyi.
Ati “Ibyinshi byajyanaga abanyeshuri kwiga hanze biri mu Rwanda n’ubushobozi imbere mu Gihugu burahari ariko muri gahunda yo kunganirana, hari abo ibihugu byo hanze biduha imyanya bakabatwigishiriza”.
“Urugero nk’abaganga biga ngo bazabe inzobere, mu Rwanda hari abari kwiga mu mashami anyuranye kandi twakoresheje ubushobozi bwose bwari buhari, ni ho ibihugu bimwe bifata abasigaye bikabatwigishiriza tukaboherezayo”.
Muri iyo gahunda, hari abari kwiga ubuvuzi bw’inzobere mu bihugu bitandukanye harimo abagera kuri 44 biga muri Ethiopia ari na bo benshi, batatu biga muri Israel, 10 biga mu Bufaransa n’abandi bari mu Bubiligi, Amerika, u Buhinde Turikiya no mu bindi bihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!