00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruri mu biganiro na Finland byo kwagura ibitaro bya Kacyiru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 08:56
Yasuwe :

U Rwanda ruri mu biganiro na Finland byo gutera inkunga igikorwa cyo kwagura ibitaro bya Kacyiru hagamijwe kongera serivisi z’ubuvuzi biha ababigana.

Ibi byatangajwe n’abayobozi ba Minisiteri y’ubuzima mu cyumweru gishize ubwo bitabaga komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ngo basobanure ibibazo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yo mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye kuwa 10 Kamena 2021.

Iyo raporo yerekana ko kuwa 10 Mutarama 2016 ibitaro bya Kacyiru biherereye mu karere ka Gasabo, byasinyanye amasezerano ya miliyari 8Frw na Fair Construction Ltd yo gukora imirimo yo kwagura ibitaro.

Igihe cyo gushyira mu bikorwa uyu mushinga cyari amezi 18 guhera muri Gashyantare 2016, imirimo ikaba yaragombaga kurangira muri Kanama 2017.

Raporo yerekana ko intego yo kwagura ibitaro yari ugutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru ku baturage b’imbere mu gihugu no mu karere, kuba ahantu ho guhuriza ibikorwa by’ubutabazi bwihuse no kwita ku bantu mu gihe cy’ibiza cyangwa intambara no kuba ibitaro byigishirizwamo.

Ikomeza yerekana ko ibitaro bya Kacyiru byasheshe amasezerano na rwiyemezamirimo bitewe no kubura amafaranga yo gushyira mu bikorwa uwo mushinga. Ubwo hakorwaga igenzura ry’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, ni ukuvuga nyuma y’imyaka itanu umushinga uhagaritswe, imirimo yo kubaka yari itarasubukurwa.

Ibitaro bya Kacyiru kandi byishyuye rwiyemezamirimo miliyoni 248Frw z’impozamarira yo gusesa amasezerano.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Corneille Killy Ntihabose, yatangaje ko umushinga wadindiye ariko uri mu cyiciro cyo kubona umuterankunga.

Yahishuye ko u Rwanda ruri mu biganiro na Finland birimo gukora inyigo yo kubaka inyubako y’ibitaro, bikozwe n’ikigo cyitwa Vamed kizobereye mu gukora igenamigambi, kubaka ndetse no gukoresha inyubako zo kwa muganga.

Yagize ati “Igisigaye ni ugusinya amasezerano yo gutera inkunga uriya mushinga uzaba urimo serivisi z’ubuzima zitari zihasanzwe no kwagura ubushobozi bw’ibitaro bya Kacyiru”.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Dr Ntihabose yavuze ko uyu mushinga ugamije kwagura ibitaro bya Kacyiru kuri ubu byibanda ku kubyaza ababyeyi no kwita ku buzima bw’abana, bikaba bizatuma hongerwamo izindi serivisi nk’izo kubaga ndetse n’ubuvuzi bw’imbere mu mubiri.

Yakomeje avuga ko abaturage b’akarere ka Gasabo barimo kwiyongera aho ari ko gatuwe cyane mu gihugu n’abarenga ibihumbi 500.

Iyi ni imwe mu mpamvu yo kongera ubushobozi bw’ibitaro n’ibitanda bifite, aho kuri ubu hari ibibarirwa ku 100 aho ababyeyi babyarira kugira ngo hatazaba ubucucike mu bihe biri imbere.

Dr Ntihabose yavuze ko uyu mushinga ushobora kuzatwara miliyoni zirenga 20 z’amadolari [arenga miliyari 20.4Frw], icyakora ayo uzatwara azamenyekana nyuma yo gukora inyigo. Ni nabwo hazamenyekana serivisi nyirizina zizongerwamo ndetse n’ibitanda by’abarwayi.

Kwagura ibitaro bya Kacyiru bizanongera serivisi byahaga abarwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .