00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurateganya gukoresha umuti uterwa mu rushinge ugabanya virusi itera SIDA

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Ukuboza 2022 saa 04:30
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko hari gahunda yo gutangira gukoresha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA iterwa mu nshinge.

Ni uburyo bushya bw’umuti uterwa mu rushinge, wakozwe n’uruganda rwo mu Bwongereza rukora imiti rwa ‘GlaxoSmithKline. Ubushakashatsi bukaba bugaragaza ko uwo muti ufite imbaraga kurusha ibinini.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, riherutse gutangaza ko abantu bashobora guterwa urushinge rurimo imiti ya ‘cabotegravir’, cyangwa ‘CAB-LA’, ‘rilpivirine’ igasimbura ibinini bafataga buri munsi kugira ngo bigabanye ubukana bw’agakoko gatera Sida.

Bivugwa ko urwo rushinge umuntu azajya arufata rimwe mu mezi abiri ndetse hashobora no kuzakorwa izishobora kumara umwaka. Umuntu akaba yakwiteza urushinge rumwe mu mezi 12.

Amakuru avuga ko u Rwanda narwo rwatangiye ibiganiro biganisha ku gukoresha izi nshinge mu gufasha abarwaye Sida kugabanya ubukana bwayo.

Umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri RBC, Remera Eric yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko nubwo u Rwanda rutaragerageza iyi miti iterwa mu nshinge, hari gahunda yo kuyizana.

Yagize ati “Kugeza ubu ntabwo turabigerageza mu Rwanda ariko nka gahunda, turabiteganya ndetse n’ibiganiro byaratangiye kugira ngo tuzabe dukoresha iyi miti hano.”

Ubushakashatsi bwa OMS bugaragaza ko gukoresha CAB-LA bigabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ku kigero cya 79% ugereranyije n’uburyo bwa Oral PrEP busanzwe bukoresha aho umuntu anywa ibinini bya buri munsi.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko ubwandu bwa HIV mu Rwanda buri kuri 3%. Gusa imibare igenda itandukana bitewe n’imyaka cyangwa igitsina. Iryo janisha ni iry’abari hagati y’imyaka 15 na 64.

Bugaragaza ko mu bantu 210,200 barwaye agakoko gatera Sida mu Rwanda, nibura abagore 3,7% nibo bayirwaye naho abagabo ni 2,2%.

Ku rwego rw’Isi, nibura abantu bashya barenga miliyoni 1,5 banduye virusi itera Sida mu 2021. Ni imibare ijya kungana neza n’iyo mu mwaka wabanje wa 2020.

Muri uwo mwaka byabarwaga ko nibura abantu bashya 4000 aribo bandura ako gakoko aho abafite ibyago byo kwandura cyane ari abakora umwuga w’uburaya, abagabo baryamana bahuje ibitsina, abantu biteza inshinge z’ibiyobyabwenge, abantu bafunzwe n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .