00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwifashisha imiti mishya mu kurwanya Malaria

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 January 2025 saa 08:45
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihigu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda igiye gukoresha imiti mishya mu guhangana na Malaria imaze iminsi igaragara mu buryo budasanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

RBC yatangaje ko impamvu y’iyo miti mishya ari uko iyari isanzwe itari iri guhangana na Malaria mu buryo bwifuzwa bitewe n’uko iyo ndwara yari imaze kuyimenyera.

Iyo miti igiye kwitabazwa ni izwi nka ‘dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na ‘artesunate-pyronaridine: ASPY’, ikaba imwe mu yemewe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS mu kuvura malaria idakomeye ifata abana n’abakuze

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable, yabwiye The New Times ko iyo miti igiye kwifashishwa mu gihe iyari izwi nka Coartem yifashishwaga, byagaragaye ko itagihangana na Malaria mu buryo bwifuzwa haba mu Rwanda no mu bindi bihugu

Yavuze ko icyiciro cya mbere cy’iyo miti mishya cyagejejwe mu Rwanda mu cyumweru gishize ndetse ahamya ko izakoreshwa mu bitaro byose ariko ku mabwiriza ya muganga mu gihe habonetse abarwayi bayikeneye.

Ati “Biteganyijwe ko twohereza iyo miti guhera ejo [ku wa O6 Mutarama 2024] bityo abaganga bashobora kuyifashisha mu kuvura abarwayi bafashe imiti ya mbere ariko ntibakire.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibituma imiti yari isanzwe idafasha abarwayi nk’uko byari bisanzwe birimo kuba yari imaze igihe kinini ikoreshwa idasimbuzwa, kutubagiriza ingano yagenwe ku wandikiwe iyo miti, no kuba iyo ndwara hari ubwo yamenyereye iyo miti isanzwe.

Yashimangiye ko gahunda y’igihe kirekire yo gukoresha iyo miti izatangizwa ku mugararago muri Mata 2025, hakazajya hifashishwa iyo mishya na Coartem yari isanzwe.

Dr Mbituyumuremyi yavuze ko kugira ngo iyo miti mishya ikoreshwe neza, havuguruwe uburyo imiti ivura malaria itangwamo, abakora ku bitaro bose barahugurwa, akagaragaza ko igice gikurikiyeho ari uguhugura abo ku bigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu 2016/2017-2023/2024 igabanyuka ry’abarwara Malaria ryari kuri 90%, aho abayirwaye bavuye kuri miliyoni 4,8 bagera ku bihumbi 620.

Ni mu gihe abicwaga n’iyo ndwara bavuye kuri 650 bagera kuri 67 muri icyo gihe.

Icyakora kuva muri Mutara-Ukwakira 2024 imibare y’abarwayi ba Malaria yazamutseho 45,8% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka wabanje. Abarwayi bavuye ku bihumbi 432 bagera ku bihumbi 630.

Byaterwaga n’ibirimo iyo miti yari imaze kumenyera iyo ndwara ku buryo itari igifasha mu kuyirwanya, uburyo butanoze buhuriweho bwo kurwanya iyo ndwara, n’imibu yahinduye umuvuno aho kurumira bantu mu nzu nk’uko byari bisanzwe ikajya ibarumira no hanze, abamara igihe kinini hanze bakagira ibyago byinshi byo kuyirwara.

Mu bindi bibazo harimo kutagenzura neza aho iyo mibu yororokera nko mu bishanga bihingwamo umuceri, ibidendezi byifashishwa mu mirimo itandukanye nk’ubuhinzi, ibirombe by’amabuye y’agaciro, ndetse na Malaria ivanwa mu bindi bihugu, aho byagiye bigaragara nko mu bice bya Nyagatare, Gisagara na Bugsera.

Uretse imiti mishya, u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kurwanya Malaria nko gutera imiti yica imibu mu nzu mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Ngoma, Nyanza, Gisagara, Kamonyi, Bugesera, Rwamagana na Kayonza n’izindi ngamba.

Abarwayi ba Malaria mu Rwanda bakomeje kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .