00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira inkingo 5000 za Mpox

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 3 October 2024 saa 04:53
Yasuwe :

Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) cyatangaje ko kigiye koherereza u Rwanda inkingo zirenga ibihumbi bitanu zo gukingira abantu mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Mpox kimaze iminsi cyugarije Afurika.

Imibare iheruka igaragaza ko abanduye Mpox mu Rwanda bari batandatu, mu gihe nta n’umwe wigeze uhitanwa na yo.

Muri rusange abantu banduye indwara ya Mpox muri Afurika barenga ibihumbi 34 mu gihe 866 ari bo bamaze guhitanwa n’iyi ndwara, umubare munini ukaba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr Jean Kaseya ubwo yari mu Kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024, yatangaje ko ibihugu bimaze kugaragaramo Mpox ubu bigeze kuri 16, hakaba hariyongereyemo Ghana.

Yagaragaje ko ibikorwa byo gukingira ahenshi bizatangira kuva ku wa 5 Ukwakira, mu gihe inkingo zizagera mu Rwanda kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024.

Ati “Reka mbabwire ko ejo hari inkingo zizagera mu Rwanda, tuzahera ku nkingo ibihumbi bitanu ariko dushobora no kuzongera kuko u Rwanda ni cyo gihugu cyatangiye gukingira, tuzi kandi ko RDC izatangira mu minsi ibiri iri imbere, na ho Nigeria bazatangira gukingira tariki 8 Ukwakira 2024.”

Dr Kaseya yasabye “ibihugu byose gutangira gukingira Mpox, bagakoresha inkingo twahawe.”

Africa CDC igaragaza ko inkingo zirenga ibihumbi 275 zamaze kugezwa muri Afurika, mu gihe hari izindi uyu mugabane wemerewe zirenga miliyoni 5.9 zirimo izirenga miliyoni 2.9 zo mu bwoko bwa MVA-BN n’izindi miliyoni 3 zo mu bwoko bwa LC-16 .

Muri Nzeri 2024 ni bwo u Rwanda rwatangiye gukingira Mpox, bitangirira ku bantu 300 biganjemo abafite ibyago byo kwandura nk’abaganga n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Dr Kaseya kandi yavuze ko hari gutegurwa gahunda y’uburyo inkingo za Mpox zageze muri Afurika zatuburwa ku buryo zakwikuba nibura inshuro eshanu.

Biteganyijwe ko izi nkingo zose zizagera muri Afurika hagati ya Ukwakira n’Ukuboza 2024.

Kugeza ubu ngo hari imiti iri gusuzumwa kugira ngo izifashishwe mu kuvura indwara ya Mpox imaze iminsi yugarije umugabane.

Africa CDC ihamya ko igihe kigeze ngo uruganda rwa BionTech ruri mu Rwanda rwongererwe ubushobozi ku buryo rwazajya rutunganya inkingo n’imiti bikenewe ku isoko byose bigakorerwa muri Afurika.

Kuri ubu hakenewe inkingo miliyoni 15 zishobora gukingira nibura abarenga miliyoni 10.

Inkingo za Mpox zizagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu
U Rwanda ni cyo gihugu cyatangije mbere ibikorwa byo gukingira Mpox muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .