00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu igerageza ry’ibitaro bitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 April 2025 saa 08:55
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye kugerageza umushinga w’ibitaro bizajya bitanga serivisi z’ubuvuzi mu gihugu hose, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure.

Ibi bitaro byo gukoreramo igerageza byashyizwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya amakuru y’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga, Health Intelligence Center, giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Abaganga bazabikoreramo bazajya bifashisha ikoranabuhanga ririmo video call, porogaramu za telefone n’izindi mbuga ko kuri internet mu gufasha abaganga bo mu bindi bitaro kwita ku barwayi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi, Isuzuma n’Imari muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Muhammed Samakula, yasobanuye ko umushinga wo gutegura ibi bitaro ugeze kuri 90% kandi ko bizatangira gukora mu mezi ari imbere.

Dr. Semakula yatangaje ko igerageza rizatangirana abaganga babiri bazajya batanga ubufasha muri serivisi zo kwita ku babyeyi batwite, kandi nirigenda neza, serivisi zizongerwa.

Ati “Tuzaba dufite inzobere ebyiri zivura indwara z’abagore, zizajya zitanga serivisi ku bitaro 10 byo ku rwego rw’akarere bifite igipimo kiri hejuru cy’ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara. Igerageza nirigenda neza, tuzagura umushinga dushyireho ibitaro bitanga serivisi nyinshi, bifite amashami afite inzobere zitandukanye.”

Yasobanuye ko abaganga bo muri ibi bitaro bazajya bakurikirana uko bagenzi babo bita ku barwayi mu bitaro bitandukanye, babagire inama z’uko bitwara mu rwego rwo kugabanya impfu.

Yagize ati “Twizera ko muri uru rwego, twatanga serivisi nyinshi kandi twagabanya ibyago byo gutakaza ubuzima.”

Dr. Semakula yagaragaje ko mu gihe igerageza ry’uyu mushinga ryagenda neza, ryaba ari igisubizo ku cyuho cy’abaganga b’inzobere mu Rwanda.

Ibitaro bizageragerezwamo uyu mushinga byashyizwe muri Health Intelligence Center

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .