U Rwanda rugiye gutaha ku mugararo ikigo kivura kanseri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2020 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bajyaga kwivuriza mu mahanga kanseri z’ubwoko butandukanye, bagiye koroherwa nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda ruzataha ku mugaragaro ikigo gitanga ubuvuzi bwa kanseri, Rwanda Cancer Center.

Iki kigo cyubatswe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, kigiye gutahwa mu gihe kuri uyu wa 4 Gashyantare 2020, u Rwanda ruzaba rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara ya kanseri.

Iki kigo kizaba gikoresha uburyo bwo kuvura hakoreshejwe imirasire (Radiotherapy), aho hifashishijwe imashini zabigenewe, zerekeza imirasire (radiations) ahari uburwayi, iyo mirasire ikica uturemangingo twa kanseri. Kizajya cyakira abarwayi bo mu Rwanda no mu karere.

Ubusanzwe mu kuvura kanseri hifashishwa uburyo butatu; kubaga no gukuraho ahafashwe na kanseri, gutanga imiti no gukoresha imirasire ugashiririza aharwaye.

Ubwo hamurikwaga umushinga w’ikikigo, Umuyobozi wacyo, Lt Col. Pacifique Mugenzi, yavuze ko gifite ikoranabuhanga rihambaye mu kuvura kanseri kandi cyiteguye gutanga serivisi zo ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko kizaba gifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi 80 ku munsi, bikagabanya umubare w’abajyaga kwivuza kanseri mu mahanga kuko kizajya gitanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

Yanagaragaje ko iki kigo gifite imashini ebyiri zagenewe kuvura kanseri zikoresheje imirasire zikaba zifite ikoranabuhanga rizifasha kudahusha kw’imirasire yapimiranijwe aharwaye nk’uko hari aho bijya biba.

Serivisi zo kuvurisha kanseri imirasire zizahabwa umunyarwanda wese uzikeneye ukoresha ubwishingizi bwose bukoreshwa mu Rwanda, harimo na Mituweli. Iki kigo kandi kizanatanga serivisi ku baturage bo mu karere bose.

Rwanda Cancer Center ije yiyongera kuri serivisi zo kuvura kanseri zibarizwa mu bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera.

Kugeza ubu kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi, aho mu mwaka wa 2018 abantu miliyoni 9.6 bayizize. Nibura ku Isi yose, umwe mu bantu batandatu bapfa aba azize kanseri.

Iyi mibare kandi yerekana ko hafi 70% by’abantu ihitana, babarizwa mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Hazifashishwa imashini zigezweho mu kuvura kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza