Umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Marburg, yacyandujwe n’uducurama twitwa Egyptian rousette bats, tuzwiho kurya imbuto no kwibera mu buvumo ahantu hatagera abantu. Hari mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kiri hafi y’Umujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko amakuru yakusanyijwe ava mu barwayi agaragaza ko umuntu wanduriye mu birombe yanduye muri Kanama 2024, yanduza umugore we waje gupfa uwanduye mbere akiriho.
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana ubwo yatangaza ko u Rwanda rwatsinze icyorezo cya Marburg kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, yashimangiye ko uducurama two mu buvumo dukwirakwiza ibyorezo cyane mu muri Gashyantare na Kanama mu gihe tubyara.
Ati “Aho [uducurama] turi hose mu gihugu twarahabonye harenga 50, hose twahashyize ibimenyetso ku buryo abacukura amabuye y’agaciro ntaho bahurira na two. Ni na ko kazi tuzakomeza gukora kugira ngo tumenye uducurama tuba he, kuko turimuka cyane. Tuzakoresha ikoranabuhanga rizwi nka GPS dushyira ku mababa y’agacurama ku buryo aho kagiye ubasha kumenya aho kari, ibyo na byo biratangira mu minsi mike, ni akazi gatuma tuzajya tumenya ibyorezo vuba bitaradutera n’ubwo burwayi.”
Dr. Nsanzimana yagaragaje ko mu byumweru bibiri biri imbere amatsinda y’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi azatangira urugendo rwo gukurikirana ubuvumo n’ibirombe birimo uducurama ku buryo tutagira aho duhurira nabantu.
Ati “Bwa bucukuzi bw’amabuye y’agaciro rero ntabwo buzabangamirwa n’ibyo bikorwa byo kwirinda mu buvuzi natwe turi gukora, kuko turakorana n’inzego zose za Leta kuko twashyize hamwe.”
Marburg yasize amasomo azahindura uko ibyorezo bikurikiranwa
Ibyorezo byinshi byibasira Afurika bimenyerewe ko bitangirira mu bice by’icyaro bikagenda bijya mu mijyi ariko ubu si ko byagenze kuko Marburg yagaragaye bwa mbere mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, hasigarara urugamba rwo kuyikumira burundu ngo itazakwira mu gihugu hose.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yahamije ko ingamba zo guhangana n’ibyorezo zashyizweho hagendewe ku buryo ibyorezo byateraga ariko ubu hari impinduka zikomeye zabayeho.
Ati “Mbere kurwanya ibyorezo nk’ibyo byari ugushyira abantu mu kato aho hantu kugira ngo mu mujyi hatageramo icyorezo kuko cyageze mu mujyi kugihagarika biba bigoye,”
“Ni isomo rya mbere kuri twe no ku handi icyorezo gishobora kuzaturuka. Bivuze kubaka ubushobozi bwo kumenya icyorezo no kukivura aho cyaturuka hose, atari ugukora nkaho cyazaturuka ahantu kure y’umujyi, ni na yo mpamvu mvuga ngo byari bigoye, byasabye imbaraga nyinshi kugira ngo bihagarare.”
Yongeyeho ko “Bisaba kubaka andi mabwiriza ngenderwaho yo kurwanya ibyorezo, turi gukorana n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuzima kugira ngo bimwe mu byo twagenderagaho cyangwa Isi yagenderagaho muri rusange bivugururwe kuko ibyorezo bishobora guturuka aho ariho hose, bishobora no kuzajya bituruka ahantu hari abantu benshi uko imijyi igenda ikura cyangwa se ibihugu bidafite ayo mashyamba cyangwa cyangwa abaturage badatuye ahantu hatatanye cyane nk’igihugu cyacu aho usanga aho umurwayi yarwarira hose uwo munsi yarara mu bitaro.”
Irindi somo rifatiye ku buhanga n’ubushakashatsi ku miti n’inkingo no kubikoresha vuba ku buryo icyorezo kidakomeza gukwirakwira.
Ati “Inkingo n’iriya miti yakoreshejwe yageze hano mu gihe gito cyane, bisanzwe bitwara amezi menshi. Birashoboka rero ko igihugu gikoranye n’inzego zose ibintu byatwaraga amezi atandatu ushobora kubikora mu mezi atandatu.”
Inzego z’ubuvuzi zigaragaza ko uducurama “twinshi turya imibu myinshi cyane. Two tuba tuyirya ngo duhage kuko ari byo biryo byatwo ariko Isi n’ubuzima ukuntu buteye ni uko buri kintu cyose gifitiye ikindi akamaro. Burara buturinda imibu ariko bushobora kudutera ibyorezo. Ni nabyo byabaye. Rero kumenya uducurama aho turi tukirinda kubana ni ikintu gikomeye cyane.
Kuva muri Nzeri kugeza mu Ugushyingo abantu 66 ni bo banduye, 15 barapfa mu gihe abakize ari 51. U Rwanda kandi rwesheje umuhigo w’uko ibyago byo guhitanwa n’iyi ndwara byagiye kuri 22,7% aho kuba 24%-90% nk’uko byari bisanzwe.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!