00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gukora ubushakashatsi buzafasha kunoza inkingo n’imiti bya Marburg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 February 2025 saa 09:47
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko hagiye gukorwa ubushakashatsi ku buryo umubiri w’umuntu wakize Marburg wubaka ubudahangarwa butuma uhangana na yo, bukazakorerwa ku bantu bayikize, abahuye na bo ntibarware n’abataragize aho bahurira na yo.

Ubushakashatsi buzakorwa na RBC, buzibanda ku bantu bakize Marburg n’abahuye na bo hagamijwe kureba uko umubiri wubaka ubudahahangarwa nyuma yo kuyikira n’uko na yo yitwara mu mubiri.

Buzakorerwa ku mpagararizi z’amaraso azatangwa n’abakize Marburg burimo kureba uturemangingo dukora abasirikare barinda umubiri n’uturwanirira umubiri [B cells and T cells] n’ibindi byose bijyanye n’ubudahangarwa bw’umubiri.

Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko ubu bushakashatsi buzafasha gukora urukingo rwizewe kuri iyi ndwara no gushyiraho izindi ngamba zo kuyikumira.

Ni umushinga w’imyaka ibiri, RBC izafatanyamo na Ihuriro ryiyemeje guhanga ibishya bifasha Isi guhora yiteguye guhangana n’ibyorezo (CEPI), uzakorerwa mu kigo cy’ubushakashatsi cya Rinda Ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yatangaje ko ubufatanye na CEPI buzatuma abantu bagira ubumenyi bwisumbuye kuri Marburg.

Ati “Ubushakashatsi buzasubiza ibibazo bikomeye mu buryo bwa gihanga by’ukuntu umubiri wubaka ubudahangarwa ku bantu bakize, bunatange amakuru y’ingenzi ku buryo abantu bakora inkingo, imiti n’ubuvuzi buteye imbere. U Rwanda rwiyemeje guhanganga ibishya mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi no guhora rwiteguye guhangana n’ibyorezo byazatera mu bihe bizaza.”

Umuyobozi Mukuru wa CEPI, Dr Richard Hatchett yavuze ko uburyo u Rwanda rwahanganye na virusi ya Marburg butangaje cyane ndetse bukwiye kuba urugero rw’ibindi bihugu mu guhangana n’ibyorezo bibyibasira.

Ati “Abanduye iyi ndwara bakayikira bahaye abahanga mu bya siyansi amahirwe adasanzwe yo kuvumbura ibyisumbuye kuri Marburg, aya makuru yazakoreshwa mu guhanga ibisubizo bizafasha guhangana n’ibyorezo bizaza.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na CEPI rivuga ko inkunga izatangwa izanifashishwa mu kugura ibikoresho byo muri laboratwari bizakoreshwa mu kubika impagararizi z’amaraso zizatangwa n’abazafasha mu bushakashatsi.

Virusi ya Marburg iri mu muryango umwe na Ebola, iri mu zica cyane kuko ibyago biba biri kuri 90% ku guhitana abayanduye.

Mu Rwanda ariko kubera ingamba zikomeye zafashwe rugikubita, abayanduye bari 66 biganjemo abaganga, 15 irabahitana. Ibyago byo guhitanwa na yo byari kuri 22,7%, iba impuzandengo nto yabayeho mu mateka y’Isi kuri iyi ndwara.

Ubushakashatsi bugiye gukorwa byitezwe ko buzakorerwa ku bantu 300.

RBC igiye kugira uruhare mu bushakashatsi buzafasha kubona amakuru yatuma inkingo za Maruburg zinozwa kurushaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .