Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Rwagasore Edson, ubwo yaganiraga na RBA.
Dr. Rwagasore yagaragaje ko iyo ntambwe yatewe ari umusaruro uturuka ku masomo u Rwanda rwakuye ku byorezo byarwibasiye mu bihe bishize, bituma hafatwa ingamba zikomeye zo gutahura, gukumira no guhangana nabyo.
Yagize ati “Icyorezo aho cyaturuka hose nk’Igihugu dufite ubushobozi bwo kugitahura nibura mu mashaha atarenze 24. Na none dufite ubushoboazi bwo guhangana na cyo mu buryo bwihuse. Ubwo bushobozi twagiye tubwubaka mu minsi ishize ku buryo twumva ko tuzakomeza kubwubakiraho kugira ngo dushobore guhangana n’ibyorezo byose bishobora kuza mu gihugu”.
Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda y’inzobere z’abaganga bafite ubumenyi mu guhangana no gukumira ibyorezo (epidemiologists) barimo gutanga umusanzu no mu bindi bihugu byo muri Afurika nka Sudani y’Epfo, Kenya n’ahandi, binyuze mu bufatanye rugirana n’ibindi bihugu n’inzego z’ubuzima nk’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, OMS.
Iyi ntambwe mu rwego rw’ubuzima kandi yanagarutsweho na Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga Abanyarwanda mu isangira ryo guherekeza umwaka ryabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa 30 Ukuboza 2024, aho yashimye abakozi bo mu nzego z’ubuzima, abakorerabushake n’abandi bose bagize uruhare mu guhangana na Marburg.
Icyorezo cya Marburg ni cyo u Rwanda ruheruka guhangana na cyo ndetse kuri ubu cyararangiye burundu mu gihugu. Cyagaragaye mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024. Mu ntangiriro z’Ugushyingo abarwaye Marburg bari 66, mu gihe 15 bari bamaze gupfa na ho 49 barayikize.
Tariki 20 Ukuboza 2024, ni bwo u Rwanda rwatangaje ko rwatsinze burundu Marburg nyuma y’amezi atatu yo guhangana na yo binyuze mu kubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!