00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Misiri bishobora guhana ubutaka

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 12 August 2024 saa 06:43
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Misiri bishobora guhana ubutaka buzafasha ibihugu byombi gukomeza guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari b’ubwikorezi hagati y’ibihugu byombi.

Ibijyanye n’ubwo butaka biri mu bikubiye mu masezerano, Misiri yasinyanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n’andi yasinywe kuri uyu wa 12 Kanama 2024.

Ku ruhande rwa Misiri ayo masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Badr Abdelatty uri mu Rwanda aho yari yitabiriye Umuhango w’Irahira rya Perezida Kagame, mu gihe ku rw’u Rwanda asinywa na ba minisitiri batandukanye bijyanye n’inzego bakoramo.

Minisitiri Abdelatty na mugenzi we w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe bagiranye ibiganiro byashyiriye ku gusinyana amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bwikorezi.

Ni ibiganiro byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore n’abandi bayobozi bakuru nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yabyanditse.

Ubwo yari amaze gusinya andi masezerano y’imikoranire hagati y’igihugu cye n’u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima, Minisitiri Abdelatty yagaragaje ibikubiye muri ayo masezerano yagiranye na Minitiri Nduhungirehe.

Ati “Hemejwe ko u Rwanda rwaha Misiri ubutaka buzashyirwamo icyanya gikora ku bijyanye n’ubwikorezi n’ibikoresho, gikorera mu Rwanda, n’u Rwanda rugahabwa bene ubwo butaka mu Misiri buzarufasha mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.”

Minisitiri yagaragaje ko uko gufatanya k’u Rwanda na Misiri biri mu nyungu z’ibihugu byombi, no kunoza umubano w’ibihugu ugakomera kurusha uko byari bisanzwe.

Yavuze ko kandi biri mu cyerekezo cya Perezida wa Misiri, Abdel Farrah el-Sisi, cyo kuzamura ubufatanye bwa Misiri n’u Rwanda na Afurika muri rusange kugira ngo uyu mugabane wigire byuzuye.

Ati “Ibi ni ibihamya by’uko Perezida Abdel Farrah el-Sisi arajwe ishinga no gukomeza umubano wa Misiri n’ibihugu by’abavandimwe bya Afurika by’umwihariko u Rwanda ndetse tuzakomeza muri uwo mujyo.”

Yashimangiye ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’ibishoboka, atanga urugero ku mateka ashaririye rwanyuzemo ariko ntiruheranwe na yo ahubwo rukiteza imbere “ibikwiriye kutubera isoma nk’Abanyafurika bose.”

U Rwanda rukomeje kunoza umubano n’ibihugu bya Afurika by’umwihariko ku bijyanye n’iyi ngingo yo guhabwa ubutaka rukabubyaza umusaruro mu buryo bunyuranye.

Uretse Misiri, rwanasinye amasezerano nk’ayo na Guinée ishobora guha u Rwanda ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by’ubuhinzi.

Rwasinye kandi bene ayo masezerano na Repubulika ya Congo, aho mu 2022 byavuzwe ko igiye gutiza u Rwanda ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 12 zishobora kubyazwa umusaruro mu buhinzi, nk’umusaruro w’uruzinduko Perezida Paul Kagame yari yagiriye i Brazaville.

Ikindi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umubano wayo n’u Rwanda, Guverinoma ya Zambia na yo yemereye u Rwanda ubutaka bwo guhingaho buri ku buso bwa hegitari ibihumbi 10 na zo zagombaga kwifashishwa mu buhinzi.

Amasezerano y'imikoranire hagati ya Misiri n'u Rwanda yasinywe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty (ibumoso) na mugenzi we w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe
Amasezerano y'imikoranire hagati ya Misiri n'u Rwanda yasinywe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty (ibumoso) na mugenzi we w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe
Umuhango wo gusinya amasezerano y'imikoranire hagati ya Misiri n'u Rwanda yitabiriwe n'abayobozi batandukanye b'ibihugu byombi
Minisitiri Abdelatty wa Misiri na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ni bo basinye amasezerano y'u Rwanda na Misiri ajyanye no guteza imbere ubuzima
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Badr Abdelatty yagaragaje ko u Rwanda na Misiri bishobora guhana ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .