Aya masezerano yasinywe nyuma y’uko u Rwanda, Senegal na Ghana byamaze kwemezwa ko bizubakwamo inganda zikora inkingo za Covid-19 n’izindi ndwara zirimo malaria ku bufatanye n’ikigo BionTech cyo mu Budage.
Ghana FDA yitezweho gufasha Rwanda FDA kuzuza ibipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS kuko iki kigo cyateye intambwe kigera ku rwego rwa gatatu (WHO GBT ML 3).
Mu ikorwa ry’izi nkingo zizajya zitunganyirizwa mu Rwanda zikajya gusorezwa muri Ghana. Aya masezerano agamije ko ibi bigo bigenzura imiti n’inkingo bizajya bifatanya mu kureba ubuziranenge bwazo.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA Prof. Emile Bienvenue, yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo rwongere ubushobozi bw’abakora ubugenzuzi bw’imiti n’inkingo.
Ati “U Rwanda rurashaka kubaka ubushobozi no kugira abakozi bafite ubumenyi bwo gukora inkingo, mu gihe rero twongera ubushobozi bw’abazaba bakora inkingo b’Abanyarwanda, twongera n’ubushobozi bw’abashinzwe ubugenzuzi.”
Umuyobozi Mukuru wa Ghana FDA, Delesse Mimi Darko, yavuze ko ibigo byose bikwiye gukorera hamwe kugira ngo bifatanye mu kongera ubushobozi bw’imiti n’inkingo.
Ati “Ibigo byose bishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa birimo kureba uko byakwishyira hamwe kugira ngo byubake ubushobozi. Nta gihugu gikwiye kubaho nk’ikirwa kandi uko twishyira hamwe ni na ko umutekano w’imiti dukora wizerwa.”
Yakomeje avuga ko ibihugu byombi bikwiye gushyira imbaraga mu kunoza imikorere ijyanye n’amasezerano byasinye kuko kimwe nikidakora ibyo gisabwa bizatuma habaho kudindira.
Ku ruhande rw’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Tharcisse Mpunga, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu gihe ruzaba rutangiye gukora inkingo zikeneye kujya gusuzumirwa muri Ghana.
Ati “Mu Rwanda tuzatangira dukore izo nkingo ariko isozwa ryazo rizakorerwa muri Ghana. Aya masezerano tugiranye ni ukugira ngo tuzakorane muri urwo rugendo rwo kugira ngo inkingo zizaba zakorewe mu Rwanda, nizijya gusorezwa muri Ghana, FDA yabo izabikoreho neza.”
Uruganda rukora inking mu Rwanda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Special Economic Zone.
Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo aho ruzubakwa ku wa Kane, tariki ya 23 Kamena 2022. Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo; Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Prof Dr Uğur Şahin; Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal, Aïssata Tall Sall n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’ubuzima.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!