Amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono, ibihugu byombi bihagarariwe aho umuyobozi wa Rwanda FDA, Prof. Emile Bienvenue, yari ahagarariye u Rwanda mu gihe Makotoktela Boitumelo Semete yari ahagarariye Afurika y’Epfo.
Ni amasezerano y’imikoranire asinywe nyuma y’iminsi mike Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyrill Ramaphosa, agiriye uruzinduko mu Rwanda aho yifatanyije narwo mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri urwo ruzinduko rwe Perezida Ramaphosa yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse yagaragaje ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe warajemo agatotsi guhera muri 2014 wongere kuzahuka.
U Rwanda rushobora kunguka byinshi mu gukorana na Afurika y’Epfo kuko ari igihugu gifite urwego rw’inganda mu buvuzi ruteye imbere ku buryo byarufasha cyane mu kugira inararibonye mu bijyanye n’ubugenzuzi mu nganda zikora imiti, kuba maso mu bijyanye na za farumasi no gukora isuzuma.
Iyo mikoranire kandi ishobora koroshya n’ubuhahirane mu bijyanye n’imiti ku buryo bishobora kongera serivisi nziza abanyarwanda babona.
Ibihugu byombi kandi bishobora gukorana mu bijyanye n’ubushakashatsi mu gukora imiti mishya n’inkiko ku buryo impande zombi zabyungukiramo.
Afurika y’Epfo nk’igihugu cyateye imbere kandi gishobora gushyiraho uburyo bw’amahugurwa ku bakozi bashinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’inkingo mu Rwanda ashobora gufasha mu gushyiraho ingamba zikomeye z’ubugenzuzi.
Ni amasezerano azagirira ibihugu byombi akamaro mu gihe yaba atangiye gushyirwa mu bikorwa by’umwihariko mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi nka kimwe u Rwanda rushyize imbere.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byafashije u Rwanda kongera kubaka urwego rw’ubuvuzi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse Perezida Paul Kagame aheruka kuyishimira kuri urwo ruhare rukomeye yagize mu kongera kuzahura urwego rwari rwarashegeshwe bikomeye.
U Rwanda rukomeje kwagura imikoranire n’ibihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika mu bijyanye no gusangira inararibonye mu bugenzuzi bw’imiti n’inkingo na cyane ko rwatangiye gutunganyiriza inkiko mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!