00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bushobora koherereza u Rwanda abaganga bo guhangana n’icyorezo cya Marburg

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 October 2024 saa 02:15
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe yatangaje ko igihugu cye kiri gukora ibishoboka byose ngo gifashe u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Marburg.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024, abantu 29 nibo bari bamaze kwandura icyorezo cya Marburg, mu gihe icumi bamaze guhitanwa nacyo.

Ni icyorezo gihangayikishije u Rwanda kuko cyandura vuba, kandi kikangiza vuba umubiri w’uwacyanduye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi mushya w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufasha u Rwanda guhangana na Marburg.

Ati “Maze iminsi mvugana na bagenzi banjye bari mu Bwongereza, ngo turebe uko twafasha Guverinoma y’u Rwanda guhangana nacyo. Turi kureba ingamba nyinshi twakoresha zirimo gutanga ibikoresho nk’iby’ubwirinzi, kuba twakohereza inzobere mu guhangana n’ibyorezo cyangwa se byanashoboka tukohereza abakozi bo kwa muganga.”

Ambasaderi Thorpe kandi yavuze ko hari no kurebwa uburyo u Bwongereza bwafasha u Rwanda kubona inkingo byihuse.

Ati “Turi kureba niba dufite inkingo ziri mu igerageza twakora. Hari itsinda ryo muri Kaminuza ya Oxford ryageze mu Rwanda aho bari gufasha Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (OMS). Twiteguye gutanga ubufasha uko dushoboye kose.”

Ibimenyetso bya virusi ya Marburg harimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Uburyo bwo kuyirinda ni ukwirinda kwegerana no gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso ndetse no kugira umuco w’isuku.

Ambasaderi Alison Thorpe yavuze ko u Bwongereza bwiteguye gufasha u Rwanda guhangana na virusi ya Marburg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .