U Bushinwa: Abanduye Coronavirus batangiye kwimurirwa mu bitaro byihariye byubatswe mu minsi 10

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Kuva kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’u Bushinwa bwatangiye kwimurira abarwayi banduye Coronavirus mu bitaro bya Huoshenshan byubatswe mu mujyi wa Wuhan, bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 1000.

Kuri iki cyumweru nibwo ibyo bitaro byubatswe mu minsi 10 gusa, byashyikirijwe abaganga ba gisirikare ngo batangire kwita ku barwayi. Byubatswe kuri metero kare 34.000.

Magingo aya birimo gukorwamo n’abaganga 1400 b’abasirikare. Kugira ngo byuzure vuba, abubatsi bifashishije uburyo bwo kubakisha ibice biba byateranyijwe mbere ndetse bakora amanywa n’ijoro.

Imibare itangazwa n’u Bushinwa igaragaza ko abantu bamaze kwandura coronavirus nshya ari 17.238 bo mu Bushinwa na 148 bo mu bindi bihugu.

Mu bamaze gupfa harimo 361 bo mu Bushinwa n’umwe wo hanze yabwo, waguye muri Philippines ku wa Gatandatu. Hari na 480 bamaze gukira, basezerewe basubira mu miryango yabo.

Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa, uretse abenegihugu bayanduye, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa yatangaje ko hari abanyamahanga 16 bamaze kwandura, nubwo ibihugu bakomokamo bitatangajwe.

Ku wa 24 Mutarama 2020 abubatsi bari batangiye gusiza ahubatswe ibitaro
Ibi bitaro byahawe ubushobozi bwo kwakira abarwayi 1000
Hifashishijwe ibikoresho biba byateranyijwe mbere
Ibi bitaro byamaze gushyirwamo ibyangombwa byose nkenerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza