00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turiteguye cyane! Impumeko iri ku mupaka wa Gatuna kuri Ebola iri muri Uganda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 07:26
Yasuwe :

Saa saba n’igice z’amanywa, Hadisa Bogere na bagenzi be batanu bageze ku mupaka wa Gatuna baturutse muri Uganda, mbere yo gukingurirwa n’abashinzwe umutekano, bose basabwe gusohoka mu modoka ngo bakarabe intoki, bapimwe umuriro ndetse batange amakuru afatwa n’inzego z’ubuzima.

Nyuma y’iminota 10, abantu benshi baturutse muri Kenya bageze ku mupaka buri wese asabwa gukaraba intoki neza n’amazi n’isabune, agapimwa umuriro ndetse agatanga amakuru arimo imyirondoro, aho baturutse, bakanabazwa niba barigeze guhura n’uwanduye Ebola n’ibindi.

Ku baheruka kuri uyu mupaka hambere, izi ngamba ntabwo zari zihari kuko u Rwanda rwazifashe nyuma y’uko mu baturanyi barwo bo muri Uganda, hagaragaye icyorezo cya Ebola kuva muri Nzeri uyu mwaka.

Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima muri Uganda, avuga ko abantu 135 bamaze kwandura Ebola ifite inkomoko muri Sudani, abagera kuri 53 ikabica. Iyi ndwara izwiho kwica nibura kimwe cya kabiri cy’abayanduye, yahereye mu Karere ka Mubende ikomereza mu tundi nka Kampala, Kassanda, Kyegegwa, Kagadi, Wakiso na Bunyangabu.

Nubwo icyorezo cya Ebola kitaragera mu Rwanda nk’uko inzego zishinzwe ubuzima zibitangaza, Abaturarwanda basabwa kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe, ndetse igihugu gifite ubushobozi bw’ibikoresho n’abakozi kandi biteguye gukumira no kurwanya iki cyorezo.

Ku mupaka wa Gatuna ugabanya u Rwanda na Uganda, hanyura abantu benshi bajya cyangwa bajya muri ibi bihugu.

IGIHE yasuye uyu mupaka isanga ingamba zikarishye zo kwirinda ko hari umuntu waturuka muri Uganda, akinjirana Ebola ikagera mu gihugu. Ni ingamba ziganjemo izanakoreshwaga ubwo iki cyorezo cyari cyugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo umuntu avuye muri Uganda ageze ku mupaka arabanza agakaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune, agakomereza ku baganga bakamupima umuriro, ubundi akabazwa ibibazo bitandukanye bijyanye no kumenya imyirondoro ye, aho aturutse, bakareba niba yarigeze ahura n’umuntu wanduye cyangwa yarigeze agera muri tumwe mu turere twabonetsemo Ebola muri Uganda.

Nyuma yo kubazwa ibi bibazo, usanganywe ibimenyetso hari ahateganyijwe ajyanwa agatandukanywa n’abandi akitabwaho. Bajyanwa ahahoze inkambi ya Gihembe bagakurikiranwa iminsi 21 harebwa niba nta bimenyetso bagira muri iyo minsi.

Mugisha Marie Joyeuse, umwe mu bashinzwe ubuzima bakurikirana abantu ku mupaka wa Gatuna bareba ko badafite ibimenyetso bya Ebola, yabwiye IGIHE ko bakurikirana umuntu ushobora kuba avuye mu karere kabonetsemo Ebola cyangwa uwabonanye n’umuntu ufite ibimenyetso byayo.

Ati “Iyo tumaze gupima umuntu tugasanga ntabwo yigeze agera muri twa turere twabonetsemo Ebola muri Uganda, tugasanga nta n’ibimenyetso afite nko kubabara umutwe, kugira umuriro, gucibwamo cyangwa kuruka, tugasanga nta kimenyetso na kimwe cya Ebola afite, uwo muntu turamureka akagenda”.

Mugisha akomeza avuga ko “Uwo dusanze afite ibimenyetso iyo akigera ahangaha duhita tumutandukanya n’abandi, hari inzu yabugenewe, hanyuma hari Imbangukiragutabara ‘ambulance’ ihita imujyana mu kigo gishinzwe gukurikirana abo bantu. Turiteguye cyane”.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yahumurije Abanyarwanda ko icyorezo cya Ebola kiri muri Uganda kitaragera mu gihugu, kandi n’abinjira batashye bari kujyanwa mu bitaro ahabugenewe bagafatwa ibizamini mu minsi 21 byagaragaza ko nta kibazo bafite bakabona gutaha mu miryango yabo.

Minisitiri Dr Ngamije Daniel aherutse gusaba Abanyarwanda kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye icyorezo cya Ebola muri Uganda.

Yagize ati "Abatuye muri turiya turere twegeranye n’igihugu cya Uganda turabasaba, si ngombwa ngo bakore ingendo zitari ngombwa muri kiriya gihugu ubungubu, kubera ko hariyo ikibazo cy’uburwayi, abantu baba basubitse gahunda bari bafite zo kujyayo muri ino minsi ibintu bikabanza bigasobanuka."

Yakomeje asaba abava muri Uganda ko badakwiye kwihisha ngo banyure mu nzira z’ubusamo kuko byagira ingaruka mu gihe byagaragara ko uwinjiye atabimenyekanishije kandi afite Ebola.

Ati "Abariyo tukabasaba kuba maso, abagarutse bakamenyesha inzego z’ubuzima n’iz’umutekano ziri ku mipaka kugira ngo umuntu aho aturutse atange amakuru nyayo, ntacyo bimaze kuyahisha”.

Dr Ngamije yasabye abaturage kumenya amakuru ku bo baturanye, abatari basanzwe bahatuye, abashyitsi baba baje mu midugudu yabo bakababaza aho baturutse kugira ngo hirindwe Ebola yandura kandi yica cyane.

Ingamba zirishimiwe cyane

Abava muri Uganda binjira mu Rwanda, bashima ingamba u Rwanda rwashyizeho mu gukumira Ebola, bakemeza ko zizatuma n’uwo yagaragaraho yakwitabwaho ataranduza abandi.

Hadisa Bogere wari uturutse muri Uganda, yabwiye IGIHE ko abona ibyo u Rwanda rwakoze byo gukurikirana umuntu bakamenya ko ubuzima bwe bumeze kuva muri Uganda kugera mu Rwanda ari byiza.

Ati “Bizatuma hagize ikibazo kivuka babona uko bagikurikirana hakiri kare kitarasakara mu bantu”.

Duhabwanimana Felicite utuye i Gatuna ku mupaka, yari avuye hakurya muri Uganda gusura abo mu muryango we babayo. Asanga uburyo bwo gukumira Ebola bwashyizwe ku mupaka buzarinda abaturage kuyandura.

Ati “Izi ngamba ni nziza kuko zituma ntawakwambuka ngo abe yakwanduza abaturage Ebola, kuko biradufasha cyane. Bituma tubona ko mu gihugu batwitayeho kandi banaducungira n’umutekano ntabwo Ebola yapfa kutugeraho”.

Famba Ally utwara imodoka za rukururana mu muhanda Kigali-Mombasa, avuga ko mu bindi bihugu badaha agaciro Ebola, agatanga urugero ku mupaka wa Malaba, aho ingamba zoroshye ugereranyije no ku wa Gatuna.

Ati “Iyo winjira muri Uganda icyo bareba ni urukingo rwa Covid-19 nta kindi bakubaza. Izi ngamba ni nziza kuko zituma uramutse ugeze hano ufite icyo cyorezo ushobora guhita ukurikiranwa vuba”.

Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko leta y’u Rwanda yiteguye gukumira iki cyorezo yaba ibijyanye n’ibikoresho ku mipaka n’ahandi hose hanyura abavuye ahagaragaye icyorezo muri Uganda.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, haherutse kubera umwitozo ngiro wo gusuzuma uburyo abahakorera biteguye gufasha umurwayi wa Ebola, mu gihe yaba ahagaragaye.

Ebola yandurira mu matembabuzi ava mu mubiri, ku buryo ishobora gukwirakwira mu gihe umuntu akoze ku wanduye cyangwa mu guhererekanya ibintu byagiyeho ubwandu.

Urwaye Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi. Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Umuntu wese winjiye ku mupaka wa Gatuna avuye muri Uganda asabwa gukaraba intoki nk'imwe mu ngamba zashyizweho hagamijwe gukumira Ebola
Nyuma yo gukaraba intoki abinjiye ku mupaka wa Gatuna baturutse muri Uganda babanza gupimwa umuriro
Buri wese apimwa umuriro ugaragaje ibimenyetso akajyanwa ahabugenewe mu minsi 21
Ubutumwa busobanurira abantu uko Ebola yandura n'uko wayirinda buri ku mupaka
Ababishinzwe bakingurira umupaka uwamaze kubahiriza ingamba zo kwirinda Ebola zose
Imodoka zitwara ibicuruzwa ziba zicicikana ku mupaka wa Gatuna

Amafoto: Iraguha Jotham


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .