Ibitaro bya CHUK, ibyitiriwe Umwami Faisal n’iby’i Kanombe ni byo bikunze kwakira abarwayi benshi baba baturutse mu Ntara biturutse ku kuba ari byo bifite abaganga benshi b’inzobere.
Kuri ubu Leta igiye kongerera ubushobozi bimwe mu bitaro byari biri ku rwego rwa Kabiri bigirwe ibitaro bya Kaminuza ndetse binahabwe abaganga benshi b’inzobere ku buryo bibasha kuvura indwara zose aho kohereza umurwayi mu bitaro byisumbuyeho mu Mujyi wa Kigali.
Iyi gahunda izanajyana n’uko inzobere nyinshi zizajya zigira iminsi zikorera no mu bitaro byo mu Ntara mu rwego rwo gusanga umurwayi aho ari.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko kongerera ubushobozi ibitaro byo mu Ntara haherewe ku bitaro biri ku rwego rwa Kabiri byigisha bya Kibungo ndetse n’ibya Kibuye, aho ibi bitaro uyu mwaka ugomba gusiga nibura bigiye ku rwego rwo kuba ibitaro bya Kaminuza.
Ati “Ni gahunda tumazemo umwaka urenga y’uko dutoranya ibitaro biteye imbere cyane byo mu Ntara bigahinduka ibitaro byigisha ndetse akaba ari na ho bohereza abarwayi bafite indwara zikomeye. Bishyirwamo abaganga b’inzobere n’ibikoresho bihambaye, inyubako zikajyanishwa n’igihe. Imbonerahamwe y’imirimo na yo igahinduka.’’
Yakomeje agira ati “Nta bantu twifuza ko bajya gushaka ubuvuzi i Kigali kandi na hano bushoboka, umubyeyi agiye kubyara agize akabazo gato, hano bazajya bagakemura, umuntu yavunitse igufa hari umuganga ushobora kuribaga hano, umuntu yavunitse urutugu akina umupira ntabwo akwiriye kujya i Kigali bizakorerwa mu Ntara.’’
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko ibi byose biri gukorwa mu bitaro bya Kibungo, aho inzobere zahageze muri serivisi zose ku buryo ngo uko abantu bari bazi CHUK na CHUB ari na ko bizagenda ku bitaro bya Kibungo, ibya Kibuye n’ibindi.
Ati “Intego yari uyu mwaka kandi ubu tugeze nko kuri 70% mu gushyiramo izo serivisi, ibyari bisigaye nk’inzu zo kubagiramo zigomba kubakwa icyo gice cyarateganyijwe, ubu abaganga na bo turagenda tubongera. Buri Ntara turifuza ko igira ibitaro bimwe bya Kaminuza ku buryo nta barwayi bazongera kuza i Kigali.’’
Yavuze ko kandi ko abarwayi batazongera gukora ingendo basanga muganga i Kigali ahubwo ko niba ari umuganga w’inzobere azajya asanga abo barwayi ku bitaro bibegereye akaba ari ho abavurira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!