00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yatanze ihumure ku cyorezo cya Marburg

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 29 September 2024 saa 03:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko Abanyarwanda bakwiye gushyira umutima hamwe bagakora imirimo yabo uko bari basanzwe babikora kuko ibiri gukorwa mu guhangana n’icyorezo cya Marburg bitanga icyizere ko mu gihe kitarambiranye hazaba hagezwe ku gisubizo kirambye.

Ku wa 27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere ni bwo bagaragaye mu Rwaanda, ndetse kuva ubwo abanduye ni 20, naho abahitanywe n’iki cyorezo bagera kuri batandatu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yabwiye itangazamakuru ko iki cyorezo kidateye nka Covid-19 ku buryo cyakura abantu umutima, ahubwo bakwiye kwitwararika ku byerekeye isuku, bakanirinda gukoranaho no gukora ku matembabuzi y’abakekwaho iyi ndwara.

Ati “Ubuzima, imirimo abantu babikomeze uko bisanzwe. Kugeza ubu aho tugeze mu gushakisha ababa barahuye na cyo tugeze ahantu heza mu minsi itatu ya mbere, bitatuma tubuza abantu ubuzima abantu barimo.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yahamije ko iki cyorezo cyasanze u Rwanda rwiteguye neza kubera ko rumaze iminsi ruhanganye n’ibyorezo bitandukanye.

Ati “Duhora twiteguye, biragoye cyane kuba wahagarika icyorezo mbere y’uko kibaho, ku Isi yose nta wakubwira ngo icyorezo cyose nzakibuza kuba ariko uburyo twitegura ni uko igihe kibaye ukimenya vuba, ukagisubiza wihuse ukagihagarika kitaragera kure. Ni byo turi gukora.”

“Twizeye ko mu minsi mike iki cyorezo twaba dufite aho tukigejeje. Ni intego yacu kuko n’ahandi cyagiye kiba ntabwo cyatindaga cyane. Amezi ashobora kuba abiri cyangwa atatu bikabije cyane. Buriya ibyorezo nk’ibi bikunze guhitana ubuzima, ikiba kigoye ni ukumenya aho kiri no kugitahura, ibisigaye ni ukwihuta cyane kugira ngo ugihagarike.”

Minisante igaragaza ko yamaze gutahura abantu bahuye n’abanduye bagera kuri 300, ndetse bose bari gupimwa kugira ngo harebwe niba baranduye cyangwa bataranduye.

Minisitiri Dr Nsanzimana ati “Dufite rero abahuye na bo benshi na bo uyu munsi umubare uriyongera, tugenda duhamagarana ndetse tugenda dushakisha abantu bahuye n’abanduye nabo bamaze kuba benshi, hafi 300 ndetse bashobora kwiyongera kuko bigenda bitandukana. Bahuye nk’uku duhuye, mushobora kuba mwarahuye mukaramukanya cyangwa se yari umurwaza cyangwa yari umurwayi.”

Aba barimo aba hafi bahuye bashobora kuba babana mu nzu, n’aba kure. Ikiguzi cy’ubuvuzi ku bari kwitabwaho bose n’ibibatangwaho byishyurwa na Leta.

OMS Ishami ry’u Rwanda ryatangaje ko hari ibikoresho igiye koherereza u Rwanda ku buryo ibikorwa byo guhangana na Marburg byakora ku bantu benshi kandi byihuse.

Hari kandi inzobere mpuzamahanga zirindwi zishinzwe gukurikirana ibyorezo byandura birimo na Marburg zigiye koherezwa mu Rwanda kugira ngo bashyirwe mu itsinda rigari rihangana no kurwana na n’icyorezo n’iki cyorezo.

Ibimenyetso bya Marburg birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo no kuribwa mu nda.

Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Reba ikiganiro Minisitiri w’Ubuzima yagiranye n’itangazamakuru

Minisitiri Dr Sabin yagaragaje ko intambwe iri guterwa itatuma hafatwa ingamba zibuza abantu kubaho ubuzima busanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .