Tonzi aratabariza imiryango y’abafite ubumuga ibayeho nabi muri iki gihe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Kanama 2020 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki nka Tonzi yavuze ko atewe intimba n’imibereho y’imiryango irimo abantu bafite ubumuga kuko ibayeho nabi cyane muri ibi bihe.

Tonzi aherutse guhura n’imiryango y’abana bafite ubumuga, bahurira mu kigo ’Izere Mubyeyi’, bagirana ibiganiro bigamije kureba ku mibereho y’iyi miryango muri iki gihe cyane ko asanzwe ayikurikirana.

Tonzi yabwiye IGIHE ko abafite ubumuga babayeho nabi cyane muri ibi bihe bya coronavirus dore ko n’ubusanzwe imiryango yabo iba itishoboye.

Yavuze ko yifuza gushyiraho ihuriro ry’ababyeyi bafite abana babana n’ubumuga mu kubakura mu bwigunge. Covid-19 yaje bamaze kugira ishyirahamwe ry’imyuga, bikabafasha kuva mu bwigunge aho bamwe bafuma, abandi bagakora isuku, n’ibindi bikorwa binyuranye by’imirimo y’amaboko.

Yavuze ko mu gihe cya ’Guma mu rugo’ yagerageje gukurikirana ubuzima bw’abana bafite ubumuga ndetse n’imiryango yabo, asanga hari byinshi bakeneyemo ubufasha.

Yashimye ubuyobozi bwagiye bubafasha ibishoboka n’ubwo bidahagije ari nayo mpamvu akiri kubakorera ubuvugizi. Ni muri urwo rwego yateguye igikorwa cyo guhura n’iyi miryango kugira ngo baganire yumve icyo bifuza cyane cyabafasha muri iyi minsi.

Iyi miryango yamubwiye bimwe mu bibazo bahuye nabyo muri ’Guma mu rugo’ birimo no kuba abana babo batabasha kubona uko bakurikira amasomo kuri radiyo na televiziyo.

Impamvu ibitera ni uko benshi muri bo nta radiyo na televiziyo bafite ukongeraho ko na bamwe mu babifite, bibagora cyane gukurikira amasomo mu buryo bumwe n’ubw’abana badafite ubumuga. Bifuza ko abana babo bashyirirwaho uburyo bwabafasha gukurikira amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yavuze ko mu gihe cya Guma mu rugo, yakoze ibishoboka ashakira ibikoresho iyi miryango mu kubakura mu bwigunge. Ngo ababyeyi b’aba bana aho kwicara ubusa mu rugo, iyo bicaye barimo kuboha, bituma amasaha yicuma kandi bikanabafasha kuva mu bwigunge.

Tonzi arangije ati “Ikintu bifuza cyane, ni indyo yuzuye kuri aba bana. Nkanjye hari abo maze igihe tutabonana ariko tuvugana kuri telefone bamwe na bamwe, ni ukuri bakeneye ya ndyo yuzuye.”

Yavuze ko hari umubyeyi wabahaye ubuhamya bw’ukuntu umwana we witwa Jean D’Amour ukunda cyane kwiga yagiye gukurikira amasomo mu baturanyi, baramuheza, bitera igikomere gikomeye uyu mwana n’umubyeyi we.

Asaba buri muntu wese ufite umutima wo gufasha ko yakanguka akagira uko agenza aba bana kuko bababaye.

Tonzi yashinze umuryango witwa ‘Birashoboka Dufatanije’ mu 2012. Ni umuryango udaharanira inyungu ugamije kwita ku bana bafite ubumuga mu Rwanda.

Aba babyeyi kimwe mu bibazo by'ingutu bafite ni ubushobozi buke
Tonzi yasuye iyi miryango imwakiriza amaganya
Imiryango Tonzi yasuye irimo abagabo n'abagore batawe nabo bashakanye kubera kubyara abana bafite ubumuga

Reba indirimbo Vive yakozwe n’abana bafite ubumuga bafashwa na Tonzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .