Shira amatsiko kuri Drones zimaze kwandika izina muri serivisi z’ubuzima mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Imyaka hafi itatu irirenze Perezida Kagame atangije ku mugaragaro ibikorwa byo gutwara amaraso n’imiti mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu hifashishijwe indege nto zizwi nka ‘Drones’, aho u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Isi gikoresheje iri koranabuhanga.

Izi ndege ziswe ‘Zips’ zikorwa n’uruganda Zipline rwo muri Leta ya California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zikaba zaratangiye gukoreshwa mu Rwanda ku bufatanye n’ikigo UPS na Gavi ndetse n’Ihuriro ry’Inkingo ku Isi (Vaccine Alliance).

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibigo bibiri byifashishwa mu kugeza serivisi z’ubuvuzi nk’amaraso n’imiti mu duce byagoranaga kugeramo, icya Kayonza cyifashishwa n’ibitaro byo mu Ntara y’Iburasirazuba n’icya Muhanga, gikoreshwa n’ibitaro byo mu Burengerazuba n’Amajyepfo y’igihugu.

Ibi bigo byombi bimaze kohereza ku bitaro indege inshuro zirenga 11,100 zifite amasashi y’amaraso arenga 20,700. Izigera kuri 30% zoherejwe mu buryo bwihutirwa [emergency]. Mu Rwanda hakaba habarurwa indege zirenga 30 zifashishwa muri ibyo bikorwa.

IGIHE yasuye ikigo cya Kayonza cyatangiye gutanga serivisi kuwa 7 Gashyantare uyu mwaka, gifite ubushobozi bwo gutwara amaraso n’imiti yo kwa muganga inshuro 150 ku munsi.

Kugeza ubu muri iki kigo hamaze koherezwa indege inshuro zirenga 400 zirimo amasashi y’amaraso arenga 700, yajyaga ku bitaro bitanu ari byo; Ngarama, Gahini, Rwinkwavu, Kirehe na Kibungo. Ni mu gihe ikigo cya Muhanga cyohereza ku bitaro 20.

Drones ya Zipline ipima ibiro 20, ifite ibaba rya metero eshatu. Nta mupilote uyitwara ahubwo iguruka ikoresheje GPS. Iguruka mu mihanda yateganyijwe, GPS ikayifasha kuguma mu nzira yayo.

Abakozi ba Zipline n’ab’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivili bakurikirana indege mu gihe zirimo kwerekeza ku bitaro bitandukanye. Izi Drones zikoresha amashanyarazi, aho batiri imwe iyigenderaho ibilometero 160.

Imikorere itangaje ya Drones

Saa Saba n’igice umukiriya witwa Ancille wo ku bitaro bya Kibungo, ahamagaye kuri Zipline i Kayonza akoresheje telefoni, arashaka amaraso yo kongera mu bubiko, ubwoko bwa O, akaba akeneye udupaki tune.

Komande ye ahise amenyeshwa ko ababishinzwe bayibonye, bamumenyeshwa ibyo agiye gutegurirwa, bitangire gutegurwa, biherezwe abashinzwe indege batangire ibijyanye no kuyohereza, mu minota itarenze 20 umukiriya abe abonye ibyo yasabye.

Musabe Blaise ushinzwe kwakira ubutumwa bw’ababagana no kwita kuri serivisi z’abakiriya batanga, yabwiye IGIHE ko iyo babonye ubusabe buturutse ku bitaro, ushinzwe gutegura amaraso ayavana aho abikwa akayashyira mu gakarito kabugenewe, akagashyira mu ikoranabuhanga akakandika kugira ngo hamenyekane uwayasabye, aho ajya, agakarito agendamo n’indege iyatwara.

Iyo abirangije agacisha mu idirishya akagahereza abashinzwe kugashyira mu ndege, nabo baba biteguye kuko bafite ibyombo bavugiraho bakabwirana.

Ushinzwe kuyashyira mu ndege arayifungura agashyiramo agakarito, agafunga. Agakarito niko kabwira indege aho kagiye. Kaba gafite ‘code’ babarura mu ikoranabuhanga ‘scanner’, hanyuma n’indege bikagenda gutyo igahita imenya aho igiye.

Iyo igeze ku bitaro hari aho yagenewe, yigira hasi ikarekurira agakarito. Iyo ihageze ifungura ya miryango agakarito kakavamo ariko ntikamanuka nk’ibuye kuko kaba gafite icyakitwa umutaka ukamanura kakagera hasi katangiritse.

Iyo indege ibirangije ihita yongera ikazamuka igasubira ku cyicaro, bitewe n’aho umuyaga uturuka indege ishobora guturuka iburyo cyangwa ibumoso, umugozi uyifata ukazamuka ukayifatira mu kirere ukayimanura ukayigabanyiriza umuvuduko.

Ku murizo w’indege haba hariho akuma gakomeye ari ko gafatwa mu mugozi, ababishinzwe bakajya kuyifata bakabanza gukuraho ibaba, batiri nyuma bagatwara igice cyayo cy’ingenzi.

Uko Drones yoherezwa ku bitaro

Drones za Zipline, zigendera kuri metero 120 uvuye ku butaka. Iyo igeze aho itwara amaraso iramanuka mu buryo bwo kuzenguruka, ikajya ku butumburuke bwa metero hagati ya 10 na 15 uvuye ku butaka.

Iyo imaze gutanga ubutumwa irongera ikazamuka nk’uko yamanutse izenguruka, igasubira ku butumburuke bwa metero 120. Ifite ubushobozi bwo kuguruka hagati ya kilometero 100 na 110 ku isaha.

Kubwayo Rutaganira Egide, umwe mu bashinzwe indege muri Zipline i Kayonza, asobanura ko mu kohereza Drones, bifashisha telefoni ya iPhone irimo application ya Zipline, bakoresha mu kubarura code y’agakarito, iyo ku ndege, ku buryo iyo batiri imaze kugeramo indege ihita imenya aho igiye.

Niba code ari nk’iyo ku bitaro bya Gahini, indege ihita imenya ko ari ho ijya. Kuri batiri haba hariho ikitwa GPS, kiyifasha kumenya aho ishyira agakarito.

Ziba zifite imihanda zaciriwe hitawe ku mutekano w’abantu n’ibintu biri aho zizanyura.

Imihanda ishobora kunyuzwa ahantu hadatuwe n’abantu benshi nko mu gisambu, mu nsina, mu ishyamba kugira ngo bishobotse ko bibaho ikagira ikibazo gikomeye ikerekana ko itari bugaruke, imanuke ntigwe mu bantu.

Rutaganira ati “Iyo igize ikibazo mu kirere ihita ivuga ko igize ikibazo ikagaruka ku cyicaro, iyo ari ikibazo gikomeye irabivuga, muri yo ifite umutaka ikawufungura ikamanuka gake cyane ikagera hasi itangiritse bakajya kuyifata. Ibi biba gake”.

Zikora urugendo rutarenze kilometero 160 kugenda no kugaruka, izikoreshwa ubungubu zitwara kilogarama 1.8.

Drones zahinduye serivisi z’ubuzima mu Burasirazuba

Mu mezi ane gusa Drones zitangiye gutwara imiti n’amaraso mu bitaro byo mu Ntara y’Iburasirazuba, serivisi z’ubuzima zarushijeho kuba nziza kuko byagabanyije urugendo ibitaro byakoraga bijya kuzana amaraso i Rwamagana cyangwa i Kigali.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini, Dr Ngabire Nkunda Philippe, yabwiye IGIHE ko iyo ibitaro byahuriraga i Rwamagana cyangwa i Kigali, ari byinshi, umwanya wo kubaha ayo maraso byatezaga ibibazo.

Ati “Umukozi yashoboraga kujyayo akamarayo nk’amasaha abiri, umurwayi twatabarije na we ya maraso arayakeneye, bikaba byanamutwara ubuzima kuko habaye gutinda”.

Dr Ngabire avuga ko aho batangiye gukorana na Zipline, ku bitaro bya Gahini iyo batanze ubusabe mu minota 15 amaraso aba ahageze.

Ati “Birafasha cyane aho hari abarwayi bakize ukavuga ngo iyo iyi ndege itabaho ntabwo uyu muntu yari kubaho. Hari abarwayi benshi twabonye ko bagiye bakira kubera ko indege yahabaye”.

Mu bitaro bya Gahini serivisi ikenera amaraso cyane ni iy’ababyeyi babyara. Ku kwezi bakoresha amasashi y’amaraso ari hagati ya 170 na 200 ariko igice kinini ni serivisi y’ababyeyi babyara iyakenera.

Mu mezi atatu ibitaro bya Gahini byasabye amasashi 335 y’amaraso, muri Mata gusa ni amasashi 169. Kuri Zipline kandi bahasabye imiti yihutirwa.

Zipline ifite intego y’uko mu mpera z’uyu mwaka izaba igeza serivisi zayo zirimo amaraso, imiti n’inkingo ku bitaro n’ibigo nderabuzima 100 hirya no hino mu gihugu.

Zipline ifite intego kandi yo guteranyiriza Drones mu Rwanda, kugeza ubu batiri zikoresha mu Rwanda zose zateranyirijwe i Muhanga.

Ububiko bwa Zipline bubamo ibikoresho byo kwa muganga bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC). Umukozi w’ibitaro asaba serivisi kuri Zipline akoresheje ifishi yuzuza mu ikoranabuhanga, WhatsApp, SMS cyangwa agahamagara kuri telefoni.

Ububiko bw'indege zitwara imiti n'amaraso mu kigo cya Kayonza
Amaze gukora ibaba rifasha agakarito karimo amaraso kugwa hasi kagabanyije umuvuduko
Ikigo cya Zipline i Kayonza cyatangiye gukora muri Gashyantare uyu mwaka
Aho bifashisha mu kohereza indege itwaye amaraso cyangwa imiti
Ahaba hari umugozi ufata indege iyo ivuye mu butumwa
Zipline ifite indege zirenga 30 mu Rwanda
Icyuma cyifashishwa mu kohereza indege igahagurukana umuvuduko mwinshi
Iyo indege ivuye mu butumwa barayakira bagakuramo batiri n'ibaba hagasigara igice nyamukuru
Babanza gukuramo batiri bagahita bayongeramo umuriro
Firigo babikamo amaraso indege zijyana hirya no hino mu bitaro
Dr Ngabire uyobora ibitaro bya Gahini avuga ko Drones zabafashije cyane
Musabe Blaise avuga ko kugeza amaraso n'imiti kwa muganga byoroshye kubera indege za Zipline
Kubwayo Rutaganira Egide avuga ko iyo Drones igeze aho ishyira amaraso imanuka ikajya ku butumburuke bwa metero 10 na 15

Amafoto na Video: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza