Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), risuzuma imikorere y’inzego za Leta zishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti n’ibindi bikoreshwa mu buvuzi, bitewe n’ubushobozi bwazo zigashyirwa ku nzego kuva ku rwa mbere kuzamura.
Urwego rwa gatatu mu kugenzura imiti n’inkingo (Maturity Level 3) rutangwa na OMS, rugahabwa ibihugu bifite uburyo buhamye, bugezweho kandi bukora neza mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.
Rwanda FDA yakorewe iri genzura mu bihe bitandukanye guhera mu Ukuboza 2022, kugeza mu Ukwakira 2024.
Ku wa 5 Ukuboza 2024, OMS yatangaje ko u Rwanda rwageze ku rwego rwa gatatu mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof. Emile Bienvenu yabwiye RBA ko kugera ku rwego rwa ML3 bisaba gushyira imbaraga mu mikorere no mu bushobozi kandi “Guverinoma y’u Rwanda yarabikoze.”
Yagaragaje ko ibi bihamya ko u Rwanda rushyize imbere kurinda ubuzima rusange bw’Abanyarwanda.
Ati “Kuva twagera kuri urwo rwego, imiti n’inkingo u Rwanda rukora byemerewe kwinjira ku isoko Mpuzamahanga. Ibyo bikaba bivuga ko bikinguye amarembo ku nganda zikora imiti n’inkingo gutangira kubikorera mu Rwanda hariho n’icyo cyizere ko iyo miti n’izo nkingo bizajya ku isoko mpuzamahanga.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari uruganda rwa BioNTech rwatangiye umushinga wo gukorera inkingo imbere mu gihugu, ariko hari n’izindi zagiye zigaragaza ko zizatangiza ibikorwa byazo mu bihe biri imbere.
Prof Bienvenu kandi yagaragaje ko “Iyo wageze ku rwego rwa gatatu uhawe na OMS biba bivuze ko icyo gihugu gifitiwe icyizere, byongera icyizere cy’ikigo nka Rwanda FDA, mu guhererekanya amakuru n’ibindi bihugu, n’ibindi bigo bikora akazi nk’ako natwe dukora, atari n’amakuru gusa, ndetse no guhererekanya n’inyandiko zose zirebana n’imiti n’inkingo.”
Yashimangiye ko mu rwego rwo gufata ibyemezo ku buziranenge bw’imiti cyangwa inkingo, hari ibyo u Rwanda ruzajya rufata ibindi bihugu bikabigenderaho kimwe n’uko hari ibyo na rwo rugenderaho byafashwe n’abandi.
Ati “Bivuga ko imiti n’inkingo bigiye gukorerwa mu Rwanda igihe twamaze kwemeza ubuziranenge bwabyo ibindi bihugu bishobora kubigenderaho.”
Kugeza ubu ku Isi ibihugu biri ku rwego rwa ML3 m kugenzura imiti n’inkingo ni 18, birimo umunani byo muri Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!