00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Hagiye gupimwa COVID-19 n’izindi ndwara urugo ku rugo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije n’ibitaro by’Intara bwatangaje ko bugiye kwifashisha abajyanama b’ubuzima n’abaganga mu gupima COVID-19 n’izindi ndwara muri iyi minsi icumi ya Guma mu rugo.

Ibi byatangajwe ku wa Gatandatu mu kiganiro cyibanze kuri gahunda ya guma mu rugo n’izindi ngamba zo kurwanya COVID-19 cyanyuze kuri Radio Izuba. Cyitabiriwe n’abayobozi barimo Meya w’Akarere ka Rwamagana Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CIP Joseph Nzabonimpa n’Umuyobozi w’ibitaro by’Intara bya Rwamagana, Dr Utumatwishima Abdallah.

Rwamagana iri mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali twashyizwe muri guma mu rugo n’Inama y’Abaminisitiri hagamijwe kugabanya ubwiyongere bwa COVID-19

Umuyobozi w’Ibitaro by’Intara bya Rwamagana, Dr Utumatwishima Abdallah, yavuze ko kuri ubu mu ngo zo mu Karere ka Rwamagana harwariye abagera kuri 234 hirya no hino mu mirenge itandukanye.

Ati “Twebwe dufite gahunda y’umwihariko mu Karere ka Rwamagana dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima. Twifuje gukora urugo ku rugo, twasabye abajyanama b’ubuzima kwambara umwambaro wabo w’akazi hanyuma bakajya kuri buri rugo bafite ikibazo kimwe, ese muri uru rugo nta muntu warwaye akaba arembye yarabuze uburyo agezwa kwa muganga?”

Yavuze ko aba bajyanama b’ubuzima n’abandi baganga batazajya bareba abakekwaho kuremba kubera COVID-19 gusa ngo ahubwo kuko ari no mu ntangiriro zo gutanga ubwisungane ku buryo bashaka kureba abarembejwe n’izindi ndwara ariko ntibabashe kujya kwa muganga.

Ati “Abajyanama b’ubuzima nta kindi kintu bazajya bakora, bazajya bahita bahamagara ku kigo nderabuzima abaganga bajyeyo n’ibipimo bya COVID-19 bapime uwo muntu nibasanga adafite iki cyorezo imbangukiragutabara ijyeyo imuzane avurwe izindi ndwara. Turashaka nibura muri iyi minsi icumi tumenye ngo nta muturage urembeye mu rugo akaba ataragezweho n’abaganga.”

Dr Utumatwishima yasobanuye ko bagiye gukora ikipe y’abaganga bakayiha imodoka y’ibitaro n’ibipimo bagasura ingo babonyemo abantu barwaye COVID-19 bakabapima mu kureba niba nta bandi bayanduye bahari. Iyo modoka izajya iba irimo imiti kugira ngo uwo basanze yarembye afashwe.

Abaturage basabwe kugerageza gukurikirana amakuru bakamenya uko bagenzi babo babana ahari inzu nyinshi n’abafite inzu zikodeshwa uko baramutse aho kurindira ko umuntu ananirwa kubyuka bakabona gutabaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, we yasabye abaturage bafite amikoro gufatanya na Leta mu kwishakamo ibisubizo mu gufasha abo bigaragara ko batabayeho neza kuko akazi bakoraga kahagaze.

Yavuze ko kuri ubu abaturage benshi bejeje imyaka irimo ibigori, ibishyimbo n’ibindi bashobora gufasha bagenzi babo ahamya ko no ku rwego rw’Akarere bari gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye gushaka ibyafashe imiryango byagaragara ko itamerewe neza.

Kuri ubu abaturage 234 bo mu Karere ka Rwamagana barwariye COVID-19 mu ngo zabo mu gihe abandi icumi barembeye kwa muganga batandatu bakaba bari mu cyuma kibongerera umwuka.

Akarere ka Rwamagana gafatanyije n’ibitaro by’Intara katangaje ko kagiye kwifashisha abajyanama b’ubuzima n’abaganga mu gupima COVID-19 n’izindi ndwara mu minsi 10 ya Guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .