Rwamagana: Abaturage bakoraga ibilometero bitanu bajya kwivuza bubakiwe ivuriro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Werurwe 2020 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Gikirisitu utegamiye kuri Leta Dorcas Consolation Family watashye ivuriro ry’ibanze ryiswe “Irakiza” wubakiye abaturage bo mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Gishari muri Rwamagana rizabafasha kugabanya urugendo bakoraga bajya kwivuza.

Iri vuriro ryatashywe ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020. Abaturage basazwe n’ibyishimo bavuga imyato Dorcas Consolation Family yaribubakiye ngo kuko bajyaga kwivuza kure bakoze urugendo rw’ibilometero bitanu.

Mukankusi Claudine yavuze ko kuri ubu yorohewe cyane no kubona serivisi z’ubuzima hafi ye.

Yagize ati “Ndishimye cyane, umwana yajyaga arwara wajya nko kumujyana ku mujyanama w’ubuzima akakubwira kujya kwa muganga, watekereza ibilometero ugiye kugenda n’amaguru uri bunagaruke ukumva urihebye. Ubu noneho kuva twegerejwe ivuriro umwana azajya afatwa uhita umuzana kwa muganga.”

Rugwizangoga Jean de Dieu na we yunze mu rya mugenzi we agaragaza ko Dorcas Consolation Family yabagobotse.

Ati “ Turishimye cyane kandi turanashimira uyu mufatanyabikorwa kuko uretse kutwubakira ivuriro yanatworoje n’inkwavu kandi benshi bari na hano abatangira ubwisungane mu kwivuza Imana ikomeze imuhe umugisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimiye Dorcas Consolation Family ku gikorwa cyiza cyo kubakira abaturage ivuriro no gukomeza kubatera inkunga mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Dufite abayobozi bakuru b’igihugu cyacu batureberera neza bigatuma n’abafatanyabikorwa baza badusanga. Ntitwakura abantu mu bukene ngo bajye bajya kwivuza ahantu kure, rero niyo mpamvu mwegerejwe ivuriro kugira ngo mujye mwivuza hafi.”

Mu butumwa bwe, Mutoni yasabye abaturage gufata neza iryo vuriro kuko aribo ryubakiwe.

Umuyobozi Mukuru wa Dorcas Consolation Family, Kabanyana Ketsia, yavuze ko iri vuriro ryafunguye imiryango muri Gashyantare 2019 nyuma y’ubusabe bw’akarere.

Ivuriro ry’ibanze ryiswe “Irakiza” ryaje kwemererwa gukorana na RSSB bituma ritangira kwakira abaturage bakoresha ubwisungane mu kwivuza.

Ati “ Ubu abaturage bagera ku 3000 bo mu Kagari ka Kavumu n’abandi 800 bakora mu ndabyo n’abandi begereye aka kagari bose bazajya bivuriza ku ivuriro ‘Irakiza” twabazaniye. Mu kwezi nibura tuvura abagera kuri 600. Turateganya ko mu mezi make ari imbere tuzajya twakira abantu 1000 mu kwezi mu rwego rwo gufata neza abaturage.”

Uretse ivuriro ryatashywe ku mugaragaro abaturage 70 bakomoka mu miryango yigeze kugaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi yiswe ‘Abishyize hamwe’ bahawe inkwavu ebyiri zirimo ikinyagazi n’igisekurume mu rwego rwo kuboroza amatungo magufi.

Iyi miryango inafashwa kwizigamira aho ku giceri cya 100 Frw batanga buri cyumweru bamaze kugeza ku bihumbi 150 Frw.

Dorcas Consolation Family ni Umuryango wa Gikirisitu utegamiye kuri Leta washinzwe tariki 1 Gicurasi 2005; ufite intego zo guteza imbere umugore n’umukobwa biciye mu kumuteza imbere kugira ngo abe ku isonga ry’impinduka z’umuryango n’igihugu.

Kuva mu 2018 watangiye gukorera mu Karere ka Rwamagana aho abaturage 1000 bamaze kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, abakobwa 4000 bamaze guhabwa impapuro z’isuku zifurwa zikoreshwa mu gihe cy’imihango, izi mpapuro zikaba zidodwa n’abagore 11 babyigiye bahabwa akazi.

Unafasha abana kwiga nyuma y’amasomo aho abagera kuri 300 bamaze kwigishwa, naho abana 470 bakaba bamaze kwishyurirwa amashuri arimo abanza n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga.

Ivuriro Irakiza ryafunguwe ku mugaragaro n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Mutoni Jeanne, yasabye abaturage gukomeza gufata neza ivuriro bubakiwe
Umuganga yereka Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, aho abarwayi bazajya bafatira imiti
Umuyobozi Mukuru wa Dorcas Consolation Family, Kabanyana Ketsia, yavuze ko bazakomeza gufasha abaturage biciye mu guteza imbere umugore n'umukobwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ivuriro ry'ibanze ryubakiwe abaturage bo mu Kagali ka Kavumu
Akanyamuneza ni kose ku murwayi watangiye kwivuriza muri iri vuriro ry'ibanze
Ababyeyi bakoraga urugendo rw'ibilometero bitanu n'amaguru begerejwe ivuriro
Abaturage banorojwe amatungo magufi arimo inkwavu azabafasha kurwanya imirire mibi
Umuryango wa Gikirisitu utegamiye kuri Leta Dorcas Consolation Family watashye ivuriro ry’ibanze ryiswe “Irakiza”
Imiryango 70 yorojwe inkwavu kugira ngo zikomeze kubafasha kwiteza imbere
Kabanyana yerekana uko impapuro z'isuku ziba zimeze
Abagore 11 badoda impapuro z'isuku zikoreshwa n'abakobwa bamaze kwiteza imbere babikesha uyu mwuga bakora
Abitabiriye iki gikorwa banacinye akadiho
Abaturage n'abayobozi babyinanye bishimira ivuriro ry'ibanze bubakiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza