Rusizi: Abaganga banyomoje amakuru y’umukecuru w’imyaka 70 wavuzweho gutwita

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Mutarama 2019 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Abaganga bo ku bitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi bapimye umukecuru witwa Mukandutiye Placidie wo mu Kagali ka Nyange, basanga adatwite mu gihe byavugwagwa ko akuriwe ku myaka 70 y’amavuko.

Mu mpera za 2018, nibwo abakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanyije amakuru y’uyu mukecuru wavugaga ko atwite inda y’imvutsi dore ko yahamyaga ko yasamye muri Kanama 2018.

Mukandutiye abana n’umugabo we, Ndimubanzi David nawe ugeze mu zabukuru binavugwa ko bafite imbyaro 12.

Yavugaga ko gutwita kwe ari igitangaza cy’Imana kuko asanzwe ari umukozi wayo.

Ati “Nsenga Imana ivuga ibikoze namubyara, itabikoze ubwo ni ibyayo nyine. Yarashatse kunderesha kuko ndi umukozi wayo, ndi umuririmbyi ndirimba muri korali ya mbere, ndi umudiyakoni nakira abashyitsi, mfasha pasiteri gutanga ifunguro.”

Inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore ku bitaro bya Gihundwe, Dr. Mutabazi Leon, yabwiye Radio Rwanda ko ibivugwa n’uyu mukecuru atari ukuri kuko bamusuzumye bagasanga adatwite.

Ati “Uyu munsi nibwo namubonye. Ibimaze iminsi bivugwa ko uyu mukecuru yaba atwite, twamusuzumye dusanga nta nda afite, ibibazo yaba afite ni ibibazo bisanzwe by’indwara zo mu mubiri turacyamusuzuma ngo turebe.”

Uyu mukecuru yakomeje avuga ko nyuma yo gupimwa agasanga adatwite ko yabyakiriye neza ‘ariko Imana yabibonye’.

Yakomeje agira ati “Muganga yasanze ntayo (inda), nababwira ko icyo gihe nanjye byari byambereye inshoberamahanga kubona mbyimba inda, amabere akayobora, amashereka akaza ariko muganga w’inzobere asanze nta kibazo mfite mu nda.”

Abaganga bo ku bitaro bya Gihundwa batangaza ko bijya bibaho ko ababyeyi bajya kwivuza bavuga ko batwite babapima bagasanga atari byo.

Uyu mukecuru yavugaga ko atwite ndetse ko ari igitangaza cy'Imana ku mukozi wayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza